Platini P wakoresheje Shaddyboo mu ndirimbo amukora ku matako bari kumwe muri Nigeria-Amafoto

Date: Oct 13, 2021 - 13:17   || Updated: Oct 13, 2021 - 13:41

ShaddyBoo yiyunze kuri Platini P mu kuzenguruka ibitangazamakuru byo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.

Platini P uri muri Nigeria mu rwego rwo kuzenguruka ibitangazamakuru byaho yamamaza indirimbo ze abifashijwemo n’abareberera inyungu ze One Percent International yiyunzweho na Shaddyboo mu gukomeza kuzenguruka ibi bitangazamakuru.

Shaddy Boo yageze muri Nigeria ajyanye na Platini P

Shaddyboo uzwi mu Rwanda no mu mahanga nk’umugore w'uburanga kandi ukunzwe ku mbugankoranyambaga (Socia media influencer), agaragara mu mashusho (Vieo Vixen) amakuru ahari yemeza ko yajyanye na Platini P muri Nigeria muri iki gikorwa cyo kuzenguruka ibitangazamakuru.

ShaddyBoo akigera muri Nigeria ari mu kipe nini yaherekeje Platini P gusura radio yitwa KISS Fm Abuja (99.9 Kiss Fm) ibaye iya gatatu uyu muhanzi asuye kuva yajya  mu mujyi wa Abuja avuye Lagos.

Shaddyboo biri kwibazwa niba nawe yaba ajyiye kujya ku rutonde rw’ibyamamare Nyarwanda bikorana no kompanyi mpuzamahanga One Percent International cyangwa niba yaba ajyanywe no kwitabira itangwa ry’ibi bihembo bya All Africa Music Awards bibura ukwezi kumwe n’iminsi mike. Shaddyboo kandi amakuru atugeraho avuga ko yaherekeje Platini P kuri Radio yitwa Love Fm.

Platini P yahuye n’umuyobozi wa polisi mpuzamahanga (Interpol)

View this post on Instagram

A post shared by PLATINI P (@platiniofficial)

Ku munsi w'ejo tariki 12/Ukwakira nibwo Platini P we n’abareberera inyungu ze bahuye  n’Umuyobozi wungirije wa Interpol muri iki gihugu, AIG. Garba Umar.

Platini P yanditse kuri instagram ye ko umutekano we noneho urinzwe ku rwego rw'uko naramuka atwaye igihembo kizagera i Kigali bidasabye kugitwara mu modoka itaraswa. Ati “Ndi hano nk’umuhanzi w’umunyamahanga, ndamutse ngize ikibazo icyo aricyo cyose nafashwa na Interpol, ni muri urwo rwego nahuye n’umuyobozi wayo muri Nigeria bampa umudali uranga umunyamahanga uri muri iki gihugu mu buryo buzwi.” 

Platini P yahuye n’umuyobozi wa Interpol AIG Garba Umar, (Platini /Instagram Photo)

Uretse kwizezwa umutekano, Platini P yavuze ko yanabashije kwigirayo ibijyanye n’uburyo bwo kurinda ibihangano by’umuhanzi kuko Interpol ariyo iba ibishinzwe muri Nigeria.

Platini P mu mujyi wa Abuja Ajyana na Shaddy Boo  kuva tariki 12-15 /Ukwakira

Nyuma yo kuva gusura umuyobozi wa polisi mpuzamahanga Interpol bakomereje kuri Radio Kiss Fm Lagos ari kumwe na Shaddy Boo.

Shaddy Boo ,Platini  n’abareberera inyungu ze muri KISS Fm Abuja.(Platini /Instagram Photo).

Platini P yakomereje mu mujyi wa Abuja mu rwego kuzenguruka ibitangazamakuru byo muri uyu mujyi atangirira kuri radio Rey Power Fm uwo munsi akomereza kuri Wazobia Fm aho hari tariki 11/Ukwakira.

Platini P mu mujyi wa Lagos yabanjemo yasuye Ibitangazamakuru 6.

Platini P akigera muri Nigeria yabanjirije mu bitangazamakuru byo mujyi wa Lagos bigera kuri 7 harimo Inspiration Fm yasuye  tariki 05/Ukwakira akurikizaho kiss Fm Lagos na Max Fm tariki 07/Ukwakira akurikizaho City Fm tariki 07/Ukwakira. Arenzaho Television Soundcity Africa tariki 09/Ukwakira uwo munsi asoreza  kuri UFM(88.5 UFM).

Platini P akomeje urugendo ruzenguruka ibitangazamakuru mu mujyi wa Abuja nyuma yo kuzenguruka ibitangazamakuru byo mu mujyi wa Lagos.

Platini P akomeje kubaka isano ryiza hagati ye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ibintu biri kuzamura izina ry’u Rwanda n’umuziki Nyarwanda muri rusange.

Reba indirimbo Platini P “Helena irimo Shaddyboo“. Ku masegonda 58" amukorakora ku nyonga z'amatako

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!