Phil Peter yahishuye ko afite umukunzi yihebeye -IKIGANIRO

Phil Peter yahishuye ko afite umukunzi yihebeye -IKIGANIRO

Date: Apr 24, 2022 - 09:29   || Updated: Apr 24, 2022 - 13:35


Umunyamakuru akaba n’umu-Dj wabigize umwuga Nizeyimana Philbert wamamaye nka Phil Peter yahishuye ko afite umukunzi yihebeye muri iyi minsi.

Ni mu kiganiro Ally Soudy on Air kinyura kuri Instagram gikorwa n’umunyamakuru Ally Soudy aho kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Mata 2022 yari yakiriye Phil Peter.

Ni ikiganiro cyabaye kirekire cyagarukaga  ku ngingo zitandukanye zirimo imyuga Phil Peter akora dore ko ari myinshi irimo akazi ko kuvanga imiziki (Dj), ubuhanzi , Ubunyamakuru  n’ubuzima bwite.

Umunyamakuru Ally Soudy yatangiye amubaza ku ngingo irebana no kuba Peter afite umukunzi undi amusubiza yemye ko afite umukunzi nubwo yirinze gutangaza amazina ye.

Ati” Muri iyi minsi ndi kumwe n’umuntu nkunda. Nubwo adashaka kujya mu itangazamakuru “

Bwari ubwa mbere Phil Peter yari yemeye ko afite umukunzi mu ruhame cyane ko azwiho kuba umwe mu bajyaga babiteraho urwenya mu gihe yabaga abibajijweho rimwe agasubiza ko umukunzi we ari yesu ntawundi.

Nyuma yo kumenya ko Peter afite umukunzi , indi ngingo abafana bamubajijeho  ni ijyanye n’umwuga w’ubuhanzi aho yabajijwe niba ateganya gushyira indirimbo bwite hanze asubiza ko bishoboka cyangwa ntibishoboka.

Peter ati “ Abantu benshi barimo Producer wanjye bari kubinsaba gusa intego yanjye yanzanye mu muziki kwari gushyira hamwe n’abandi bahanzi tukazamura umuziki nyarwanda “

“Mu gihe nabona ko abari kubinsaba ari urukundo rubibatera nzayisohora gusa nimbona hajemo ibyo guhangana cyangwa kwemezanya ntabwo nzayisohora “

Phil Peter avuze ibi mu gihe aherutse kubwira The Choice Live ko ikintu cya mbere yicuza ari umunsi yafashe icyemezo cyo kwinjira mu kazi ko kuvanga imiziki (Dj) kubera ukuntu yasanze bafatwa.