Perezida Macron yemeye uruhare rw'ubufaransa muri Genocide

Date: Jun 11, 2021 - 13:21

Perezida Kagame na mugenzi we bwana Emmanuel Macron bari mu kiganiro n’abanyamakuru basaga 100

Perezida Kagame na mugenzi we bwana Emmanuel Macron bari mu kiganiro n’abanyamakuru basaga 100 baturutse ku isi hose. Perezida Macron yemeye ubwo yasuraga urwibutso rwa Genocide rwa Gisozi yemeye uruhare rw’igihugu cye muri ayo mateka mabi.

Ubwo yari amaze gusura amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Genocide yagize icyo avuga. Muri iri jambo ryari ritegerejwe na benshi nyuma y’imyaka 27 y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Macron yagize ati "Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu."

Yakomeje agira ati "Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Yaboneyeho gusaba imbabazi z’uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, avuga ko aribwo buryo bwiza bwo gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu gutegura ejo hazaza heza.

Ati"Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!