Perezida Kagame yishimiye kuba afite abari n’abategarugori bamuba hafi-Video
Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda yifurije abitabiriye ibirori by'isabukuru ya Unit Club amahirwe yo kugira abari n'abategarugori mu buzima bwabo(photo-Urugwiro)

Date: Oct 17, 2021 - 22:38   || Updated: Oct 18, 2021 - 09:49

Nyakubahwa Perezida Paul Kadame mu ijambo rye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Unity Club Intwararumuri imaze itangiye. Yashimye uruhare rw’abagore mu buzima bw’igihugu ndetse avuga ko afite amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe.

Ashimira abari n’abategarugori  kandi yagarutse ku ruhare bagize mu kugarura ubumwe bw’abanyarwanda aho yavuze ko babaye igitekerezo ndetse baba n’igikorwa kijyanye n’ubumwe bw’igihugu birangwa na Unity Club.

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku mahirwe afite yo kuba ari mu bafite abari n’abategarugori mu buzima bwe.

Yagize ati”Nanjye ndi umwe mu bagize amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye,uhereye kubakubyaye, kubo mushakana no kubo mubyaye, wagira Imana nabo mubyaye bakabyara abandi, byaba akarusho bakabyara abakobwa. Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye na benshi muri mwe.”

Yaboneyeho gusaba abagize amahirwe yo kugira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwabo kuyasigasira.

 Ati”Twebwe abafite ayo mahirwe bakaba bayazi ko bayafite dukomereze aho. Abayafite ariko ntibabimenye babimenye. Abayafite ntibashake kuyamenya, tuzabafashe bashake kuyamenya,kuko ibyo ni ubuzima bw’abantu ndetse n’ubuzima bw’igihugu.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi mu ijambo yagejeje ku  bitabiriye yanibukije abanyarwanda ko buri wese agomba kubaho ku giti cye ndetse akabaho no ku bw’abandi.

Kurikira ijambo 

Deborah ISHIMWE is professional journalist whose a bachelor's degree in journalism from Institut catholique of Kabgayi
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!