Perezida Donald Trump nta kizere cyo kujya mu ijuru afite

Perezida Donald Trump nta kizere cyo kujya mu ijuru afite

 Oct 13, 2025 - 13:40

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo akomeye aganira n’abanyamakuru ari mu ndege ya Air Force One, aho yagaragaje ko ashobora kuba yaritakarije icyizere cyo kuzajya mu ijuru.

Mu kiganiro cye n’abanyamakuru, Trump yavuze ko atizera ko hari ikintu na kimwe gishobora kumujyana mu ijuru, ahishura ko atizeye ko azabigeraho n’ubwo ngo yakoze byinshi byagize ubuzima bw’abantu benshi bwiza.

Yagize ati:“Ntekereza ko nta kintu na kimwe gishobora kunjyana mu ijuru. By’ukuri, sintekereza ko ndi umuntu uzajya mu ijuru. Ahari nshobora kuba ndi mu ijuru ubu, kuko turi mu ndege ya Air Force One. Nta gihamya mfite ko nzajya mu ijuru, ariko nzi ko nakoze byinshi byagize ubuzima bw’abantu benshi bwiza kurushaho."

Ibi bibaye nyuma y’uko mu byumweru bishize Trump yari yatangaje ko ashaka kurangiza intambara iri muri Ukraine, avuga ko kuba yarangiza iyo ntambara bishobora kumufasha kujya mu ijuru.

Amagambo ye mashya yongeye gutera impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinja gukinisha ibintu by’Imana, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwe bwo kwigaragaza nk’umuntu wifitiye icyizere cyihariye.

Trump akunze kuvuga ibintu bikomeye bitera impaka, ariko we akavuga ko byose abikora mu nyungu z’Abanyamerika no mu rwego rwo kugira isi nziza kurushaho.

Trump abona kujya mu ijuru kwe bigoye

Trump abona nta kintu na kimwe cyamujyana mu ijuru