P Fla wigeze kugirana amakimbirane akaze na Jay Polly yasutse amarira mu kiganiro-Video

P Fla wigeze kugirana amakimbirane akaze na Jay Polly yasutse amarira mu kiganiro-Video

Date: Sep 4, 2021 - 00:48   || Updated: Sep 4, 2021 - 12:56

Pfla umwe mu bigeze kubana mu itsinda rimwe na Jay Polly nyuma bakaza gutandukana , bakagirana amakimbirane yaje kuvamo indirimbo yitwa " Fuck you Jay " ya P fla yasutse amarira menshi yibuka Jay Polly witabye Imana.

Mu kiganiro twagiranye na P Fla nyuma y'urupfu rwa Jay Polly mugenzi we akenshi bitanaga abavandimwe bitewe nuko babanye mu bihe bigoye ,Pfla kwihangana byanze asuka amarira menshi ahamya ko u Rwanda rubuze intwari .

"Sindabyizera ko Jay polly yapfuye" niko yatangiye abwira umunyamakuru wacu Irene Murindahabi mu kiganiro bagiranaga. PFla yakomeje avuga ko yafataga Jay polly nk'umuvandimwe nubwo rimwe na rimwe bajyaga bagirana ibibazo bya hato na hato ariko nta rwango rwabaga ruri hagati yabo.

Jay Polly na P Fla bahoze ari abavandimwe / IGIHE

Pfla na Jay Polly bahereye kera ari inshuti (ifoto:Igihe.com)

Umunyamakuru yakomeje amubaza icyo abona abanyarwanda  Isi  n'umuziki muri rusange bahombye. Pfla mu marira n'ikiniga cyinshi amusubiza ati: " Kuri njye Jay Polly yari umuraperi mukuru n'umuhanzi muri rusange , yakoraga ibintu byinshi cyane , yakoraga ibishushanyo (tableau), uretse n'umuryango we cyangwa  twe nk'inshuti ze nk'igihugu tubuze umuntu ukomeye cyane , umuhanzi watwaye guma guma akitabira ibitaramo byo mu Rwanda no hanze nko mu Bubiligi na Dubai muri make yari umuntu ukomeye cyane kuri twe mu njyana ya Hip Hop , ni igihombo gikomeye cyane rwose." 

Pfla yakomeje yerekana uburyo Jay Polly bahuye kandi nubwo bakoranaga Jay polly ko yabarushaga ubunararibonye no kureba kure. Yavuze ko Jay polly ariwe watumye biga kuva mu kuririmba injyana y'umujinya gusa akabereka urugero rw'uko bashobora kwagura ubushobozi bwabo.

Ibi byakururiye abantu benshi kubyibazaho kuko indirimbo zitukana zabo bombi zagiye zivugisha benshi. Indirimbo nka "Fuck You jay " ya PFla yatukaga uyu muhanzi Jay polly nawe utatinzaga kumusubiza ko ari umwana wo mu bakire wishwe n'ibiyobyabwenge cyane cyane ko no mu ndirimbo zose bahuriragamo bataburaga kwibasirana gusa ntihagire n'umwe werura.

Nyuma yuko benshi bagerageje kubahuza bikanga mu bihe bitandukanye kandi Nubwo habayemo igihe kinini cy'amakimbirane , amakuru azwi atugeraho nuko aba bombi bari bararangije ikibazo cyabo
bari basigaye bawubanye. Ibi bishimangirwa nuko  bari bamaze guhurira mu ndirimbo yitwa " No more Drama " bahuriyemo n'umuhanzi G Bruce umwaka ushize wa 2020. 

Reba ikiganiro kirambuye hano 

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.