Otile Brown ntarabasha gusobanura icyatumye "Dusuma" Isibwa kuri YouTube

Date: Oct 8, 2021 - 01:41   || Updated: Oct 8, 2021 - 09:40

Dusuma indirimbo yahuriyemo ibyamamare byo muri Africa y’iburasirazuba aribo Otile Brown ukomoka muri Kenya na Meddy wo mu Rwanda iheruka gusibwa ku rubuga rwa YouTube.

Otile Brown, nyiri indirimbo benshi bari bategereje kumva icyo arenzaho nyuma yuko imwe mu ndirimbo ze zakunzwe muri Africa Dusuma yafatanyije n’umunyarwanda Meddy yasibwe kuri YouTube.

“Nta cyubahiro dufitiye abantu bashyira abandi hasi kugira ngo bazamuke , Njye ubu nibereye muri Africa yepfo ninywera zimwe muri cocktail nziza muri Africa , nambaye rineti nziza za Versace mu rukweto rwiza rwa New Balance nambaye agapira keza ka Zola , sinavuga kuri utu dusheni (chains) nambaye , ntimumaremo umwuka” Otile Brown abwira abakunzi be kuri rubuga rwa Instagram.

Ubu nibwo butumwa Otile Brown yatangaje nyuma yuko indirimbo ze zirimo  Dusuma zasibwe kuri YouTube,(Instagram Snapshot)

Umukunzi we umwe amubajije niba atari guhimba inkuru cyangwa akaba yabikoreye kugira ngo abantu bongere bamuvugeho Otile Brown mu mujinya mwinshi yamusubije ati: “Kubera iki mutabyumva ,hari abantu bari gusiba indirimbo zacu kuri Youtube , mwumva ibintu byose ari gutwika gusa” uretse  Dusuma izindi ndirimbo zasibwe ze zirimo  Chaguo La Moyo, Aiyana & Such Kinda Love.

Igisubizo cyuzuyemo umujinya n’uburakari, (Instagram Snapshot)

Reba Indirimbo nshya ya Otile Brown

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!