Okkama na Kenny Sol basohoye indirimbo bise “Lotto” - Video

Date: Dec 3, 2021 - 12:30   || Updated: Dec 3, 2021 - 13:08

Abahanzi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali Okkama na Kenny Sol basohoye indirimbo bise “Lotto”

Nkuko byari bimaze iminsi bigaragarira amaso y’abakurikira aba basore bombi aribo Okkama na Kenny Sol baciye amarenga yo gukorana indirimbo.

Kenny Sol na Okkama bamaze igihe bamamaza indirimbo yabo Lotto (Okkama Instagram photo)

Abahanzi bagezweho mu Rwanda bagiye guhurira mu ndirimbo imwe

Aba basore bamaze gusohora indirimbo yabo bise “Lotto” byitezwe ko nayo ishobora kuzakundwa cyane.

Kenny Sol na Okkama ni bamwe mu bahanzi bagezweho

Kenny Sol kuva yajya munzu ifasha abahanzi “Igitangaza music” aho yakoreye indirimbo 3 ze arizo “You&I , Agafire na Umurego” ndetse n’iyindi imwe yakoranye n’uwahoze ari umuterankunga we Bruce Melodie bise “Ikinyafu” kugeza ubwo yarinze atandukana niyi nzu yamufashaga yakomeje gushinga imizi.

Kenny Sol kuva yava muri “Igitangaza music” yakoze indirimbo zakunzwe cyane zinatuma abantu benshi bareka gushidikanya ku bushobozi bwe arizo “Haso” yakoze agisohoka, “Say May Name” nayo yashimangiyeko ari umuhanzi wo kwitegwa mu gihe kiri imbere ukongeraho “Kamwe” yahuriyemo n’abandi bahanzi nabwo ntibyamubujije kwigaragaza neza cyane kugeza kuri “Lotto” yakoranye na Okkama nayo ntagisibya ishobora gukundwa.

Okkama nawe si umuhanzi woroshye

Okkama amaze igihe kingana n’umwaka urengaho amezi macye ariko ibyo amaze gukora ku ndirimbo ebyiri arizo “Toto” indirimbo yakunzwe na benshi ariko bagira ikibazo cyuko bumvaga akaririmbo ariko ntibamenye nyirako kuko yari umuhanzi ukizamuka kandi abenshi banumvako izina Okkama atari ikinyarwanda bityo bakaba batekerezako ashobora no kuba atari umunyarwanda wenda ko yaba akomoka nko mu bihugu by’abaturanyi.

Okkama yaje kuba nka wamugani w’abanyarwanda ngo ni “Agatinze kazaza ko ari amenyo ya ruguru” maze akora indi ndirimbo ayita “Iyallah”

Indirimbo “Iyallah” yari isohotse mu gihe hari indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye kandi nziza byari bigoranye ko wabwira umuntu ko umuhanzi ukizamuka , indirimbo ye izakundwa bene akageni yakunzweho.

Nubwo Okkama yari umuhanzi mushya ntibyamubujije ko indirimbo ye iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda ndetse nanubu ikaba ari indirimbo igikunzwe na benshi.

Nubwo Okkama yakundwaga cyane muri izo ndirimbo 2 yakoze abantu bamubwiragako amara igihe kinini kugirango asohore indirimbo isanga iyari ihari ari nacyo yakosoye akaba yasohoye indirimbo “Lotto” afatanyije na Kenny Sol hakiri kare.

Ukongeraho  ko indirimbo zabo ziri mu ndirimbo zishimirwa cyane iyo bazicuranze mu birori.

Okkama na Kenny Sol bafite byinshi bahuriyeho.

Kenny Sol na Okkama bashobora kuba basangiye ababafasha (Collage photo)

Iyo witegereje umubano waba basore bombi usanga hari ikindi kirenze kuba barakoranye indirimbo bashobora kuba bahuriyeho nko kuba bahuje isoko ya mafaranga.

Iyo urebye nimero z’abafasha aba bahanzi bombi ku rukuta rwa Instagram usanga ari zimwe bityo bica amarenga ko baba bafatanyije umutera nkunga cyangwa Manager igihe baba bamufite cyangwa akaba yitwa umugira neza.

Ikindi kigaragazako aba basore baba bavoma hamwe ni uko ubwo habaga igitaramo “Movemver Fest” cyari cyatumiwemo Adekunle Gold byagaragaye Kenny Sol ahamagara Okkama ku rubyiniro maze araza aririmba indirimbo ye “Iyallah” nyamara Okkama ntiyari ari ku rutonde rw’abahanzi bari buririmbeho doreko urutonde rwariho “Adekunle Gold, Kenny Sol na Gabiro Guitar.

Ibyo byose iyo ubikusanyirije hanwe usanga aba basore baba nyempano bashobora kuba bahuje byinshi bityo bibasunikira gukorana indirimbo nubwo ntawushidikanya ku mpano zabo bombi.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!