Chiffa Martin wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Yvan Buravan yibutse uyu musore bahoze bakundana nyuma y’ukwezi atabarutse.
Ni mu butumwa uyu mukobwa atambukije kuri Instagram avuga ko kwakira itabaruka rya Burabyo bitazamworohera kandi ko uburibwe arimo butagira ingano.
Chiffa yakomeje avuga ko azi neza ko Buravan ari we nyenyeri imurika cyane mu ijoro kandi ko amukumbuye bya cyane birenzeho urukundo rudakama amufitiye.
Umuhanzi Yvan Dushime Burabyo wamamaye nka Buravan w’imyaka 27 yavunnye umugara mu ijoro rya tariki 16 Kanama 2022 agwa mu Buhinde azize kanseri y’impindura.
Burabyo yashyinguwe tariki 24 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo nyuma y’ijoro ryo kumwibuka no kumusezeraho ryabereye muri Camp Kigali.
Chiffa yatangaje ko azahora akunda Burabyo Yvan.[Net-Collaged-Images].
View this post on Instagram