Nyuma y'imyaka ibiri ku mugabane w'Uburayi, Babou agarukanye alubumu

Nyuma y'imyaka ibiri ku mugabane w'Uburayi, Babou agarukanye alubumu

 Sep 20, 2022 - 08:10

Umuhanzi Babou Tight King umaze imyaka ibiri akorera umuziki mu gihugu cy’Ubudage agiye gushyira hanze alubumu yise “Tight King”. 

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo “Bossman” na “Bad Gyal” agiye gushyira hanze iyi alubumu mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ukwakira izaba iriho indirimbo 14 harimo 6 yafatanyije n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. 

Amakuru The Choice Live yamenye nuko abahanzi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda barimo Kevin Kade , Kivumbi King n’umuraperi Bushali bari mu b'imbere kuri iyi alubumu. 

Aya makuru kandi avuga ko uyu  muhanzi wataramanye na Bruce Melodie mu Bufaransa no mu Budage ashobora kuba agiye kuza mu Rwanda mu minsi ya vuba muri gahunda zirimo izo kwamamaza iyi alubumu. 

Mu kiganiro kigufi na The Choice Live Babou Tight King  umaze imyaka irindwi mu muziki nubwo yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi alubumu yahamije amakuru yo kuza mu Rwanda ndetse ko amaze umwaka urenga ayikoraho. 

Babou Tight King agiye gushyira hanze alubumu iriho indirimbo 14.[Net-Photo]

Kivumbi King, Bushali na Kevin Kade bari mu bahanzi bari kuri alubumu.[Net-Collaged-Images]

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)