Nyuma y'imyaka 20 Kim Kardashian na Ray J ruracyageretse kuri kaseti

Nyuma y'imyaka 20 Kim Kardashian na Ray J ruracyageretse kuri kaseti

 Sep 24, 2022 - 14:21

Ray J yavuze ko nta cyo yishinja ku bijyanye na kaseti ikomeje gukurura uruntu runtu hagati ye n'umuryango wa Kardashian.

N'ubwo kaseti iriho amashusho ya Ray J na Kim Kardashian barimo gukora imibonano mpuzabitsina imaze imyaka 15 itavugwaho rumwe ku waba yarayishyize hanze, ariko ngo irakinjiza akayabo.

Ku wa Kane tariki 22 Nzeri, Ray J aganira na Charlamagne Tha God mu kiganiro Hell of a Week yabajijwe ibijyanye n’imikino cyangwa se ubwiru bwihishe inyuma y'uwashyize iyi kaseti hanze.

Ray J yatangiye avuga ko icyo azi ari uko kaseti ikinjiza amafaranga nyuma yimyaka 20 ifashwe.

Abajijwe amafaranga iyo kaseti yinjiza, Ray J yagize ati: “Ntabwo nange nyazi. Icyo nzi ni uko na n’ubu ikinjiza kandi cyane. Kugeza uyu munsi irakinjiza.“

Ray J na Kim Kardashian bakomeje kugenda bapfa amashusho y'urukozasoni bifashe bagikundana [Thaddaeus McAdams / Gotham, Getty Images]

Ray J yakomeje avuga ko ibimenyetso byerekana ko atashyize hanze kaseti atabanje kubiherwa uruhushya ari uko atigeze ajyanwa mu rukiko ashinjwa gushyira hanze aya mashusho y’urukozasoni.

Ati:“Niba ibyo bavuga ari ukuri, kuki batigeze bandega? Umuryango wa Kardashian murawuzi ukuntu utazuyaza kandi ukunda gushyira abantu hasi. Iyo baba bavuga ukuri bakabaye barandeze."

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo nka “One Wish” yavuze ko we ateganya kujyana mu nkiko umuryango wa Kardashian kubera kumwangiriza izina.

Ray J yagize ati: “Ndashaka gusukura izina ryanjye. Niyo byaba ari akantu gato gusa, bigomba kuba.”

Ray J yakomeje kugenda yikoma amagambo avugwa n’umuryango wa Kardashian amushinja kuba yaragize uruhare mu ishyirwa hanze rya kaseti iriho amashusho amugaragaza aryamanye na Kim uyu muryango utabizi. Ibyumweru bibiri bishize, yagerageje gutamaza Kris Jenner, maze akora ikizamini kigaragaza ko umuntu abeshya, kugira ngo yerekane ko adafite uruhare mu gushyira iyo kaseti hanze.

Nyuma y’iminsi mike kandi, hagaragaye Email yo muri 2007 bivugwa ko yari yohererejwe umuryango wa Kardashian ibamenyesha amafaranga kaseti yatangiye kwinjiza .

Aya mashusho y’urukozasoni ya Ray J na Kim yafashwe mu 2002, igihe bakundanaga. Mu 2007, kaseti yageze mu biganza by’abakwirakwiza firime z'abakuze, Vivid Entertainment. Kim yateye ubwoba Vivid ko azabarega muri uwo mwaka. Nyuma bavuga ko bakemuye ikirego, maze kaseti igurishwa ku mugaragaro muri uwo mwaka. Hashize igihe habaho kutavuga rumwe ku bijyanye n’uwabanje kugurisha kaseti kuri Vivid, bamwe bati”Ray J”, abandi bati ni “Kris Jenner” wabikoze kugira ngo azamure izina ry'umukobwa we Kim Kardashian.