Meddy  yifashishije ijambo ry'Imana mu guhamya ibitangaza yiboneye abikesha Views za ''My Vow'' itaravuzweho rumwe na  Juno, Jules  Sentore na Teta bamwakijeho umuriro

Date: Jul 28, 2021 - 13:15   || Updated: Jul 28, 2021 - 15:00

haciyeho iminsi hari inkundura y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'aho Meddy ashyiriye hanze indirimbo ye ''My Vow'' igaca agahigo ko kuba ariyo ndirimbo y'umuhanzi nyarwanda irebwe cyane kuri YouTube mu munsi umwe.

Indirimbo ya Meddy ''My Vow'' yagiye hanze ku  itariki 22 nyakanga 2021. Kuva  uwo  munsi indirimbo imaze kujya hanze abakurikira imyidagaduro ntibacikwa n'iterana ry' amagambo rikomeje gufata intera .

Kuba Meddy yarashyize hanze indirimbo sicyo cyonyine cyari gutuma abantu bavuga akari imuriro ahubwo kuba indirimbo ye yarakuyeho uduhigo mu bahanzi nyarwanda nicyo cyatumye amagambo aba menshi kuko kuva indirimbo yakuzuza milliyoni y'abayirebye kuri YouTube mu gihe cy'amasaha 55 yonyine byaba agashya .

Benshi bafashe umwanya bajya kwandika ku mbuga nkoranyambaga harimo n'abahanzi bamwe bivugwa ko ari ishyari bagiriye Meddy.

BYATANGIYE BITE?

Ubwo bamwe bishimiraga ko Meddy yakuyeho agahigo hari uruhande rwiganjemo abasobanukiwe umuziki batangiye guhwihwisa amagambo ko Meddy yaguze views  abantu akabatuburira ngo bemere ko ari umwami wa muzika nyarwanda. 

Bamwe mu bavuze  ndetse Meddy yasabiye gusaba Imana ikabihishurira ni umuhanzikazi Teta Dianna wanyuze kuri twitter avuga ko ntacyo bivuze kugira views kuko ari ibintu bigurwa 

Nyuma gatoya y'igitekerezo cya Teta Dianna umuhanzi Jules Sentore yagaragaje ko ashyigikiye igitekerezo cya Teta ko amuvugiye ibintu kuko nubundi abantu bakwiye kumenya ko views zigurwa  

Nyuma gatoya y'abo bahanzi Teta na Jules Sentore havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga aho haje kugaraga igereranya rikomeye mu bahanzi nyarwanda abakunzi ba muzika  baterana amagambo birangira uwitwa Juno Kizigenza agiye kuri Twitter abwira abamukurikira ko Meddy atari umwami kuko nta mwami uri hanze y'igihugu ubaho.

Nyuma y'abo bose Tom Close nawe yaje kwandika kuri Twetter agaragaza ko abantu bakwiye kureka ishyari bafitiye Meddy ahubwo bakamwigiraho.

Meddy umugabo utajya akunda kuvuga menshi cyangwa ngo aterane amagambo na buri wese yifashishije imbuga nkoranyambaga maze yandika amagambo agaragaza cyane ko yikomeje ku Mana .

Mu magambo ya Meddy tugenekereje mu kinyarwanda yanditse ati''Ntugahugire kuri ibi bintu byitwa ubuzima gusa.ntukabe umupfu kuby'Imana ,Yesu ariho kandi ariho,ntabwo ari amateka ,arakubona , arakuzi,aragukunda kandi ashaka ko ubimenya .ibi ntabwo ari byabindi bigamije kubatera akanyabugabo,kandi iyi ntago ari imyizerere. Yahinduye  ubuzima bwanjye ndetse n'uburyo mbonamo ibintu by'ubuzima,ibyo ni ibihamya bya nyabyo.

Meddy  yasabiye  abamuteje urubwa rwo kugura views ko abasaba ngo basenge Imana ibihishurire  ati ''niba utizera ibyo ndimo kuvuga kuki utasenga isengesho hamwe n'Imana ?

Ukavuga ngo,"Mana ni ukuri ntabwo nizera uri uwanyawe kandi ibi bintu nabyo simbyumva,wabinyereka ?"

akomeza avuga ko abantu baba cyane mu iyobokamana bashobora kuvuga ko iri atari isengesho ariko mu byukuri ariryo sengesho Imana ishaka , akavuga ko abantu bashobora no kwibaza bati ni iki cyabaye noneho kuri Meddy noneho? 

Meddy yakomeje agira ati ''Bavandimwe na bashiki banjye ,ibi bintu ni ukuri kandi ndimo ndasenga gusa kugirango Imana ibibahishurire nkuko najye yabikoze kuri njyewe ,nshobora kutaba urugero rwiza rwo kubikubwira ibi,kuko sinambaye ikoti  cyangwa imyenda miremire ,ariko ndahiye icyo aricyo  cyose nkunda Yesu ariho,aravuga kandi  akora ibyo yavuze kandi ndi hano ngo mbihamye .

Meddy yashoje abwira abantu ko abakunda kandi ko abinginga ngo ntibemere ko iby'isi bibakonjeja ngo bibagirwe Imana. 

View this post on Instagram

A post shared by Meddy (@meddyonly)

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!