Nirere Shanel yatangije gahunda ya ‘’Ndaho’’

Date: May 8, 2021 - 23:46

Nirere Ruth Shanel yateguye gahunda yise’’Ndaho’’ igamije gusigasira urwibutso rwa Genoside

Nirere Shanel abinyujije kuri Instagram yanditse ko iyo gahunda igamije kubungabunga urwibutso rw’abazize Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhumuriza abayirokotse. Yanditse ati:’’Nimuze mwese dufatanye kandi musangize n’abandi urubuga rwa ‘’Ndahondakoma’’.

Nirere asobanura ko iyo gahunda ari igitekerezo kizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ibigo n’imiryango isanzwe ifite gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’isanamitima nka Gaerg, imbuto foundation, Sana initiative, beyond the veilmission na Our past initiative.

Ruth Nirere azwi nka Miss Shanel ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filimi. Yavutse ku itariki 26 Ukwakira mu 1985. Biturutse ku nganzo akomora ku gukunda abahanzi nyarwanda nka kamaliza na Cecile Kayirebwa no kwiyumvamo impano y’ubuhanzi, Miss Shanel yaratangiye kuririmba bwa mbere mu 1998. Yari afite intego yo kugira uruhare mu guhoza abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 abicishije mu kuririmba. Icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye.

Mu 2004, Miss Shanel yatsindiye igihembo ku rwego rw’Intara mu marushanwa ya Never Again. Indirimbo ze zagiye zishyirwa ku rutonde rw’izihatana muri Salax Awards na PAM Awards inshuro nyinshi.

zimwe mu ndirimbo Miss Shanel yahimbye zamenyekanye harimo nka Ndarota, Nakutaka yakoranye na Wayre n’izindi.

Miss Shanel yatoranijwe kuba umwe mu batanga amanota mu guhitamo abanyarwanda bagombaga kwitabira amarushanwa ya Tusker Project Fame mu 2009-2010.

Nirere Shanel yakinnye muri filimi zitandukanye nk'iyitwa ''Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage'' (The Day God Walked Away) mu 2008, hamwe na ''Long Coat'' mu 2009. Iyi film yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy’umukinnyi w’amafilm witwaye neza mu 2009 muri Thessaloniki International Film Festival yabereye mu Bugereki (Greece) hamwe no muri Bratislava International Film Festival yebereye muri Slovakia uwo mwaka, wongeyeho n’icyo yahawe muri Kenya International Film Festival 2010 (KIFF). Yitabiriye iserukiramuco ryabereye muri Canada mu mujyi wa Toronto ho muri Montreal na Ottawa muri Canada mu iserukiramuco ryitwa Harbourfront centre World stage Festival 2010-2011 Season I. Nirere Ruth Shanel arubatse na Guillaume Favier bakoze ubukwe ku ya 2 Kanama mu 2014 bakaba batuye mu Bufaransa (France).

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!