Ni ki kiri mu maguru y’Ifarashi gituma yiruka ibirometero 50 mu isaha ?

Date: Oct 14, 2021 - 09:12   || Updated: Oct 14, 2021 - 10:13

Ifarashi ishobora kwiruka ibirometero 50 mu isaha. Nubwo ibyo bisaba imbaraga, mu by’ukuri ntikoresha ingufu nyinshi. Ibyo bishoboka bite? Ibanga riri mu maguru yayo.

Dore uko bigenda iyo ifarashi yiruka. Amaguru yayo akora ku butaka, imikaya n’imitsi byayo bigahita byitugatuga bigakusanya ingufu. Dore ko bireguka, maze bikazirekura nk’urekuye rasoro, ku buryo izo ngufu ziyisunika ikabona imbaraga zituma ikomeza kwiruka.

Nanone iyo ifarashi yiruka cyane yavumbitse, amaguru yayo aba yihuta cyane ku buryo imitsi yayo iba ishobora gucika. Ariko imikaya ifite ukuntu ikorana n’iyo mitsi, ku buryo iyo mitsi idakomereka. Abashakashatsi bavuze ko iyo ari yo “mikoranire ihambaye y’imikaya n’imitsi,” ituma urugingo biriho rugira imbaraga kandi rugakora neza.

Ba injeniyeri barimo baragerageza kwigana imiterere y’amaguru y’ifarashi, kugira ngo bakore imashini za robo zifite amaguru ane. Icyakora, ubushakashatsi bwakorewe muri laboratwari ikora za robo mu ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryo muri Massachusetts, bwagaragajeko abantu batapfa kwigana imikoranire ihambaye y’iyo mikaya n’imitsi, bahereye ku bumenyi cyangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bafite muri iki gihe.

Jean Pierre NSENGIYAREMYE is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. He worked with Media and Development Consultancy Ltd as communication specialist. He worked at Pax Press. He is the digital journalist. he has different training certificate from PAX PRESS and AKAZI KANOZE projects.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!