Mushiki wa Diamond Platnumz yajujubijwe n'abajura

Mushiki wa Diamond Platnumz yajujubijwe n'abajura

 Sep 5, 2024 - 14:20

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz yatangaje ko abatubuzi bamwibye bigize abakozi ba Vodacom( sosiyete y'itumanaho muri Tanzania).

Esma Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz, yatangaje akababaro ke abinyujije kuri Instagram nyuma yo kubona ko yibwe n’abantu bavuga ko bahagarariye sosiyete ya terefone zigendanwa.

Esma Platnumz yahuye n’uruva gusenya ubwo yageragezaga gufasha abantu batatu bari bambaye imyenda yemewe kandi bagaragara nkabahagarariye sosiyete y’itumanaho , baje hafi  y’iduka rye, maze abaha ibyangombwa bye kuko yari afite ikibazo k’itumanaho.

Esma Platnumz yaburiye abantu kwitondera abiyita abakozi b'ibigo by'itumanaho

Icyakora, bamaze kugenda, yamenye ko babonye ijambo-banga ( password ) maze bagahita bakoresha telephone igendanwa kugira ngo binjire kuri konti ye M-Pesa, aho batwaye amafaranga yose yariho maze bagafata n’inguzanyo zitemewe.

Esma yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyabaye kandi asaba abaturage kwitondera abantu bitwaza ko bahagarariye ibigo by’itumanaho, mu gihe yasabye sosiyete y’itumanaho ya Vodacom gufata ingamba zo kurwanya ubwo bujura.