Mu Rwanda 23.1% y’urubyiruko bafite ikibazo cy’agahinda gakabije no kubatwa n’inzoga
Abanyarwanda barasabwa kwitabira serivisi z'ubuvuzi bwo mu mutwe(Net-photo)

Date: Nov 25, 2021 - 07:03   || Updated: Nov 25, 2021 - 08:15

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe ubuzima bo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC bwagaragaje ko 23.1% rwibasiwe n’agahinda gakabije ndetse rwanabaswe n’ubusinzi.

Ubu bushakashstsi bwagaragaje ko 8.555 rufite imyaka iri hagati ya 14 na 30 hirya no hino mu gihugu. Ibi bibazo kandi bikaba byiganje mu bice by’icyaro cyane kubatarabonye amahirwe yo kwiga ndetse n’abakennye.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuranya ibiyobwangenge muri iri shami, wanatangaje ubu bushakashatsi Dr.Ndacyayisenga Dynamo, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yigaga ku guteza imbere inzego z’ubuvuzi Rwanda Global Health summit yatangarijwemo ubu bushakashatsi yavuze ko hatagize igikorwa urubyiruko rwaba ruri ahabi.

Yagize ati “Turasaba ko abantu bakora mu nzego z’ubuvuzi ni ukuvuga abakora kwa muganga kwibanda kuri ibi byorezo byombi, tugasaba  n’inzego zose yaba iza Leta, izitegamiye kuri Leta ndetse n’imiryango itandukanye gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kimenyekane kandi cyibandweho.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascène, yasabye ababyeyi n’imiryango rusange gufata ubu burwayi nk’ubundi bakajyana uwabugaragaweho kwa muganga cyane igihe yagaragaweho n’agahinda gakabije cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ati “Ahatangirwa ubuvuzi bwo mu mutwe harahari kandi hahagije ahubwo dukeneye ko imiryango ndetse n’ibigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta bafasha guverinoma mu gukora ubukangurambaga ku kugana serivisi z’ubu buvuzi.”

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 4.09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwihariye ikibazo cyo kubatwa n’inzoga,16,7% bakagira ikibazo cy’agahinda gakabije, aho ababifite byombi ari 23.1%.

Deborah ISHIMWE is professional journalist whose a bachelor's degree in journalism from Institut catholique of Kabgayi
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!