bg
Molly Mae yimutse mu nzu ye kubera kwibasirwa n’abajura

Date: Oct 27, 2021 - 11:04   || Updated: Oct 27, 2021 - 11:40

Nyuma y’uko yibwe imyenda ndetse n’imitako ihenze bifite agaciro k’amayero Maganinani £800, Molly Mae n’umukunzi we Tommy Fury, bimutse mu nzu bari batuyemo batinya ko bajura bakongera kubiba.

Umunyamideri akaba n’umwe mu bakoresha imbugankoranyambaga by’umwihariko YouTube ashyiraho amashusho atandukanye y’imideri ye hamwe n’umukunzi we w’umuteramakofi Tommy bimutse mu nzu babagamo ndetse uyu mukobwa yakundaga cyane bitewe nuko bahangayikishijwe no kuba yakibasirwa n’abajura nyuma yo gushyira amafoto y’imideri ye ku mbuga nkoranyambaga ifite agaciro  ka miliyoni n’ibihumbi Magana atau by’amapawundi.

Mu makuru yatangarijwe ikinyamakuru the sun, nuko uyu munyamideri ababajwe no kuba yakuwe mu rugo rwe igitaraganya n’abajura bakoresheje amashusho ya YouTube agamije kumwiba.

“Nukuri ni bibi cyane,Molly yababaye cyane kwimurwa mu rugo rwe atabiteguye, ndetse ubu yamaze kwimuka.”

Kuri ubu polisi iracyakora iperereza kuri ubu bujura gusa nta muntu numwe urabasha gufatwa.

Uyu mukobwa amaze kuba umuherwe  nyuma yo kugaragara ku kirwa cy’urukundo, ndetse akerekana impano zihenze hamwe n’ibiguzi byazo ku rubuga rwe rwa YouTube na Instagram.

Kuri ubu amaze kugira abamukurikira bagera kuri miliyoni 5.9 kuri Instagram hamwe n’abo twakwita abafatabuguzi(Subscribers) miliyoni 1.57 kuri YouTube.

ISHIMWE Deborah is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism from Institut Catholique de Kabgayi (ICK)
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!