Miss World 2021: Abanyarwanda  basabwe gushyigikira Miss Ingabire Grace
Miss Ingabire Grace yashyizwe mu itsinda rya 13(Net-Photo)

Date: Nov 25, 2021 - 08:52   || Updated: Nov 25, 2021 - 08:57

Irushanwa rya Nyampinga w’isi riri kubera I Puerto Rico rirarimbanyije aho Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda yamaze gushyirwa mu itsinda rigizwe n’abakobwa 13.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter,abategura irushanwa rya Nyampinga mu Rwanda baboneyeho gusaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukurikirana ibikorwa bya Nyampinga w’isi kugira ngo babone uko bazatora uwagiye ahagarariye u Rwanda.

Bati “Uyu munsi mu irushanwa rya Nyampinga w’isi abahataniye ikamba bari mu matsinda barimo Miss Ingabire Grace, washyizwe mu itsinda ry’abakobwa 13 ahuriyemo n’uwo muri Ireland,Columbia, Curacoa na Finland.”

Bongeraho bati “Turabasabye mukomeze gukurikirana mumenye uko mwatora Miss Ingabire Grace.”

Muri iki gice cy’irushanwa umukobwa abazwa ibibazo agafatwa amashusho hanyuma ayo mashusho agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga hakazarebwa uwatowe n'abantu benshi akajya mu bakobwa 40 bambere.

Deborah ISHIMWE is professional journalist whose a bachelor's degree in journalism from Institut catholique of Kabgayi
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!