Miss Gleycy Correia  yapfuye urupfu rubabaje

Date: Jun 22, 2022 - 10:56   || Updated: Jun 22, 2022 - 11:32

Miss Gleycy Correia wahawe ikamba rya Miss United Continental Brazil, mu mwaka wa 2018, yitabye Imana nyuma yo kumara ibyumweru bibiri muri koma.

Miss United Continental wa Brazil mu mwaka wa 2018, yitabye Imana nyuma yo kumara ibyumweru birenga bibiri muri koma, nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima, ndetse akagira n’ikibazo cyo kuvirirana.

Gleycy Correia, wahawe ikamba rya Miss United Continental Brazil mu mwaka wa 2018, yitabye Imana ku myaka 27 y’amavuko, nk’uko bigaragara ku nkuru yashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram, ku itariki 20 z’uku kwezi.

Umupadiri wa hafi mu muryango wa Correia, witwa, Lidiane Alves Oliveira, yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko, uyu mwari yaguye mu ivuriro ryigenga ku itariki 20 z’uku kwezi, nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima, ndetse no kuvirirana, byaje nyuma yo kubagwa bakamukuramo tonsils. Uyu mupadiri yavuze ko uyu mukobwa yari amaze ibyumweru birenga bibiri muri koma.

Correia yambitswe ikamba afite imyaka 23 mu mwaka wa 2018. Nyuma yo kwegukana iri kamba, yakomeje gukora ibijyanye n’imideri, aho yasangizaga abantu ibyo akora, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ku munsi w’ejo, nibwo abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss United Continents, bagize bati:” Correia yari umukobwa  ushimishije. Turihanganisha umuryango we, ndetse turashimira Henrique Fontes wagize uruhare kugira ngo tumenye uyu mukobwa mwiza, ushimishije, udusigiye inzibutso zizahora muri uyu muryango wa Miss United Continents.”

Gleycy Correia yitabye Imana nyuma yo kubagwa agakurwamo tonsils.

Gleycy Correia yagize ikibazo cyo kuvirirana nyuma yo gukurwamo tonsils.

Miss Gleycy Correia  yapfuye urupfu rubabaje

Miss Gleycy Correia yapfuye urupfu rubabaje

 Jun 22, 2022 - 10:56