Miss Balbine Umutoni na Arsene bakoze ubukwe - AMAFOTO

Miss Balbine Umutoni na Arsene bakoze ubukwe - AMAFOTO

 Sep 25, 2022 - 16:04

Umutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 yakoze ubukwe n’umukunzi we Arsene Kwitonda.

Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015  yakoze  ubukwe na Kwitonda Arsene bamaze igihe kinini bakundana.

Amakuru The Choice Live ifite yemeza ko Balbine n’umukunzi we Kwitonda Arsene bazasezerana imbere y’Imana tariki 10 Ukwakira 2022.

Mutoni Balbine yatangaje ubukwe bwabo tariki  28 Kamena 2022 abicishije kuri konti ye ya Instagram.Yagize ati “Nabonye urukundo ubwo nakubonaga. Warakoze kunkunda utizigamye no kuzana ibyiza buri munsi. Mfite amatsiko yo gukomeza gukurana na we ubuzima bwacu bwose.”

Aba bombi batangiye gukundana guhera mu mwaka wa 2014, bivuze ko biyemeje guhana isezerano ryo kubana akaramata nyuma y’imyaka umunani. Bose batuye mu Butaliyani.

Mutoni Balbine yabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, mu 2016 yongeye kugerageza amahirwe muri iri rushanwa ariko ntiyagira umwanya atsindira. Mu 2014 yari yabaye Miss High School.

Miss Balbine n’umukunzi Arsene bakoze ubukwe.[Instagram-Photos].

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)