Menya uko wakwisuzuma kanseri y’ibere
Ni byiza kugenzura amabere yawe kenshi kuko kanseri iyo imenyekanye kare iravurwa igakira(Photo-internet)

Menya uko wakwisuzuma kanseri y’ibere

Date: Oct 14, 2021 - 08:08   || Updated: Oct 14, 2021 - 10:03

Umuntu agomba kwisuzuma buri gihe na cyane kuko umuntu adakunda kubona ko yabyimbe, by’umwihariko abagore bageze mu zabukuru. Mu gihe cyo guca imbyaro, bagomba gushyiraho itariki runaka ihoraho yo kwisuzumiraho amabere ‘SBE’.

Reba indorerwamo ushyire imbere yawe ,n'amaboko yawe uyashyire hejuru  y’ibere , urebe ko  nta mpinduka z’uruhu cyangwa ikibyimba kiriho , unarebe ko nta mpinduka mu mwanya w’umukara uzengurutse amabere, azwi nka ‘areolae’.

Intambwe ya kabiri noneho uzamura amaboko yawe n'intoki zawe usa nuzirambitse ku mpande zombi aho ibere rigarukira ukajya usa nuzisunika werekeza ku mpande zombi kugira ngo wumve niba imbere mu ibere cyangwa inyuma nta kibyimba kirimo. Ujye unamanura hepfo wumve amabere mu gihe aryamye mu buryo bumwe nkuko byavuzwe haruguru.

Nkuko Dr Muralidhar abivuga ku rubuga Indian express, mu gihe ubonyemo ikibyimba cyangwa indi mpinduka ntabwo ukwiye guhagarika umutima kuko bibaho bitewe n’imisemburo ya porogesiterone “Progesterone” iza  nyuma y’igihe cy’imihango y’umugore.

Yagize ati:"Ibibyimba ndetse n’ububabare bikunze kugaragara cyane mu cyiciro cya kabiri cy’ukwezi ku mugore kubera imisemburo ya progesterone".

Mu by’ukuri, ni ngombwa kumenya ko ibibyimba mu ibere bishobora kuba atari kanseri nka fibroadenoma (nanone bita imbeba y'ibere), indwara ya fibrocystic, fibroadenoma, cyba sebaceous cysts cyangwa lipoma, nk'uko bisobanurwa n'inzobere mu ndwara z'abagore.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere

Kanseri y'ibere iri mu ndwara zikunze kwibasira abagore by'umwihariko abageze mu gihe cyo guca imbyaro, (photo-internet)

Igihe ubonye ikibyimba  kirengeje ukwezi kwawe k’uburumbuke , cyangwa kigatangira gukura kandi gikomeye ku buryo budasanzwe, habayeho impinduka z’uruhu hejuru no hasi y’ikibyimba, ndetse no mu gihe ubonye amaraso aturuka mu ibere. Ushobora kandi kugira ibibyimba mu kwaha cyangwa amabere akaza imbere cyane(agasa n'akururutse) .

Biba byiza ko wihutira kugana umuganga w’abagore cyangwa inzobere mu bijyanye no kubaga ibere mu gihe waba ubonye bimwe muri ibi bimenyetso

Deborah ISHIMWE is proffessional journalist who did bachelors degree in journalism at Institut catholique of Kabgayi
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!