Meek Mill yavuze imyato imiti gakondo nyafurika

Date: Sep 18, 2021 - 09:21   || Updated: Sep 18, 2021 - 10:22

Nyuma yo kumarana indwara yo munda (igifu) igihe cy'imyaka ibiri aribwa cyane ntabone umuti agahura n’abaganga b’inzobere ntibamuvure. Umuraperi Meek Mill yavuze ko imiti yarangiwe ikomoka muri Africa ikiza nka Magic.

Ni mu butumwa yaraye anyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati:“ Maze imyaka ibiri mu Gifu cyanjye byarivanze kandi ndibwa cyane nagiye ku bagang benshi kandi batandukanye gusa bose ntibagira icyo bamarira gusa nafashe imiti ikomoka muri Africa mpita nkira nka Magic “

Meek Mill yeruye ahamya ko imiti yo muri Africa ivura nka Magic. (Black Past)

Meek Mill yashimye imiti gakondo yo muri Afurika 

Ubu butumwa bwakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavugaga ko n’ubundi imiti yose ikomoka muri Africa kandi abazungu batemera ko hari ikiza cyava muri Africa . Urugero ni uwavuze ati:“ n’ubundi nta keza abazungu batwifuriza Ibaze ukuntu urumogi rutemewe kuko rukomoka muri Africa ariko itabi ryo rikaba ryemewe “

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!