Mbosso  azaririmba muri Miss East Africa

Mbosso azaririmba muri Miss East Africa

Date: Nov 25, 2021 - 18:21   || Updated: Nov 25, 2021 - 18:43

Mbosso niwe muhanzi uzataramira abazitabira irushanwa Miss East Africa ryateguwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly.

Ku wa 17 Ukuboza nibwo hateganyijwe ibirori byo gutanga ikamba ku mukobwa uzahiga abandi bakobwa mu bihugu cumi na bitandatu aribyo Tanzania,Kenya , Rwanda, Uganda, Burundi , Malawi , Mauritius, Ethiopia , Somalia , South Sudan , Comoros , Reunion,Seychelles, Djibouti , Eritrea na Madagascar.

Ku wa 17 Ukuboza 2021 nibwo hateganyijwe gutangwa ikamba ku mukobwa wahize abandi muri Africa y’uburasira zuba (MEA Instagram photo)

Ndetse hakazatangwa n’ikamba ku bisonga bibiri, igisonga cya mbere ndetse n’igisonga cya kabiri.

Umuhanzi wo muri Afurika y’uburasirazuba Mbosso akaba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi muri Tanzania ya Wasafi niwe uteganyijwe mu gutaramira abazaba bitabiriye ibyo birori bya Miss East Africa.

Mbosso niwe uzataramira abazitabira Miss East Africa (MEA Instagram photo)

Iri rushanwa rya Miss East Africa abariteguye barimo umunyarwandakazi Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda mu 2016 akaba ari nawe visi perezida waryo.

Ibi birori byo gutanga ikamba rya Miss East Africa bizabera muri Tanzania mu mujyi wa Dar Es Salaam ahitwa Mlimani City Hall.

Iri rushanwa rya Miss East Africa ryatewe inkunga na Wasafi Media.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!