Kwa Rocky Kimomo na Papa Cyangwe zabyaye amahari

Date: Nov 25, 2021 - 09:51   || Updated: Nov 25, 2021 - 10:29

Umuraperi Papa Cyangwe biravugwako yaba yamaze gutandukana na Rocky Entertainment ya Rocky Kimomo. Impamvu zitangwa n'uyu muhanzi zishingiye ku kwamamara kwe nta musaruro w'ubushobozi bimuzanira.

Rocky Kimomo na Papa cyangwe ubwo bari bitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021, (Rocky Instagram Photo)

Umuraperi Abijuru Lewis uzwi mu muziki nyarwanda nka Papa Cyangwe biravugwa ko yaba yaramaze gutandukana na kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Rocky Entertainment.

Ni izihe mpamvu abantu bari kuvuga ko Papa Cyangwe yaba yaratandukanye na Rocky Entertainment?

Abagize iyi kompanyi ni abantu bakunze kugendana ahantu hose , cyane cyane mu birori ndetse niyo bagiye gusinya amasezerano ahantu runaka impamvu zivugwa bagenderaho ni izi.

Tariki 12 ugushyingo 2021 , Rocky Kimomo yasinyanye amasezerano na kompanyi ya Itel ikora ikanacuruza telephone za Itel. Nkuko bimenyerewe ko aba ari kumwe n’ikipe ye yose ya Rocky Entertainment, uwo munsi umuraperi Papa Cyangwe ntiyahagaragaye.

Ikirenze aho iyi kipe ya Rocky Entertainment yose izwiho gufatanya no gushyigikirana mu bikorwa byose bakora , Papa Cyangwe yarengejeho kutabisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nkuko byari bisanzwe bitera benshi kubyibazaho.

Tariki 13 Ugushyingo 2021 bosi w’iyi Kompanyi ya Rocky Entertainment Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kimomo yateguye ikirori cyo ku mazi yise “Karongi White Party” gusa mu byatunguye abantu umuraperi papa Cyangwe ntiyigeze ahaboneka nubwo ikipe yose ya RE yo yari ihari.

Umunsi w'ejo tariki 24 ugushyingo warangiye Papa Cyangwe ashyize hanze urutonde rw’indirimbo 6 yitegura gusohora ziri kuri Ep yise “Sitaki”. Nkuko byari bimenyerewe , ko Rocky Entertainment ariyo izisohora  “Rocky Entertainment Presents “ kuri iyi nshuro urutonde rw’izi ndirimbo rwanditseho ko ari Cuma Gang izazisohora “Cuma Gang Presents “. Ubusanzwe Papa Cyangwe yiyita Cuma.

Ikirenze kuri ibi ubwo twandikaga iyi nkuru mu masaha agera kuri 24 Papa cyangwe atangaje ibi bosi we Rocky Kimomo ntiyari yagasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga iby’iyi nkuru nziza nkuko yari asanzwe abikora.

Icyakora aba bombi ntawurashyira ukuri hanze ku gutandukana kwabo nubwo bombi baca amarenga ko amasezerano yabo bombi yaba yararangiye. Mu nsi y'ifoto yamamaza EP handitseho ko"Gutwika bitinjiza ntamumaro". Hari amakuru avuga ko alubumu ya Papa Cyangwe iri hafi kurangira kandi izaba iriho abahanzi nka Bruce Melodie, Ariel Wayz, Alyn Sano ikaba izasohoka muri Mutarama ya 2022. Iyi kipe izwiho amayeri yo kwamamaza ibikorwa byayo ku buryo baba bari gukurura amarangamutima ya rubanda ari nako bamamaza ibikorwa byabo.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!