King James yasohoye indirimbo nshya

King James yasohoye indirimbo nshya

 Oct 2, 2021 - 08:46

Nyuma y’iminsi itari mike adasohora indirimbo Ruhumuriza James uzwi nka King James yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Ubudahwema” iri kuri album ye ya karindwi yitwa “ubushobozi”.

Mu magambo ye bwite King James yavuze ko iyi ndirimbo “Ubudahwema” yakorewe muri AmeriKa ikorwa na Cedric. Amajwi akorwa anatunganywa na producer Made Beats. Iyi ndirimbo izasohoka kuri album ye nshya ya karindwi yitwa ubushobozi.

King James yaherukaga gusohora indirimbo mu mezi umunani 8 ashize “ndagukumbuye “ yari ahuriyemo na Ariel Wayz (Instagram Photo)

King James yaherukaga gusohora indirimbo mu mezi umunani (8) ashize iyo yari ahuriyemo na Ariel Wayz yitwa Ndagukumbuye. Reba indirimbo Ubudahwema  ya king James.