Kevin Kade yateguje indirimbo nshya “Wankaniye”

Date: Nov 23, 2021 - 13:03   || Updated: Nov 23, 2021 - 13:07

Kevin Kade ubarizwa muri incredible ya Baganzi Bernard yateguje indirimbo ye nshya yise “ Wankaniye”

Kevin Kade ubwarizwa mu nzu ifasha abahanzi Incredible ahuriyemo na Davis D yamaze gutangazako indirimbo ye nshya yise “Wankaniye “.

Ni indirimbo ya kabiri agiye gushyira hanze kuva yafungurwa ubwo yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto we na Davis D ariko bikaza kugaragarako ari abere.

Kevin Kade agifungurwa yashyize hanze indirimbo yise ibirara yafatanyije na Uncle Austin, ikaba yaranabaye indirimbo yakunzwe cyane.

Yasohoye iyo ndirimbo mu gihe mugenzi we Davis D yari yasohoye iyitwa “Itara “

Kuva icyo gihe Kevin Kade ntayindi ndirimbo yari yagaragaramo mu gihe mugenzi we Davis D amaze gushyira hanze iyitwa “Eva”

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bakunze gukora indirimbo nkeya mu mwaka ariko zigatanga umusaruro mwiza.

Indirimbo za Kevin Kade ziheruka zari zarakunzwe cyane ni Like you yafatanyije na Seyne na Davis D, Kao, Ma bae zose zari zarakunzwe cyane haza kwiyongeraho “Ibirara “ yafatanyije na Uncle Austin nayo yakunzwe cyane.

Kevin kade yatangajeko habura igihe gito ngo asohore indirimbo nshya (Kevin Kade Instagram photo)

Nkuko bigaragazwa n’ifoto yashyze ku rukuta  rwa Instagram ni indirimbo yakozwe amajwi na Niz beat isozwa na Bob pro.

Ntagihindutse amashusho azakorwa na Bagenzi Bernard usanzwe anamureberera.

Reba indirimbo ya Kevin kade na Uncle Austin- Ibirara

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!