Kanye West yibasiye Kim Kardashian na Hollywood ahishura ko yabaswe na filime z'urukozasoni

Kanye West yibasiye Kim Kardashian na Hollywood ahishura ko yabaswe na filime z'urukozasoni

 Sep 4, 2022 - 11:42

Umuraperi Kanye West yatangaje ko filime z'urukozasoni zamubase ndetse zimusenyera umuryango.

Nyuma y'igihe umuraperi Kanye West usigaye witwa 'Ye' atagaragara ku mbuga nkoranyambaga yongeye kugarukana ubutumwa bwakuye imitima benshi bujyanye n'umuryango we.

Mu butumwa bukarishye, uyu muraperi yatambukije kuri Instagram nyuma akaza kubusiba yavuze ko yabaswe na filime z'urukozasoni ndetse akirwana n'ingaruka zabyo ariko atazemera ko abana be North na Chicago bibabaho.

Ati' Hollywood imeze nk'inzu abakobwa bigurishirizamo,filime z'urukozasoni zasenye umuryango wanjye'

Muri ubu butumwa kandi uyu muraperi uzwiho kutaripfana yavuze ko urubuga rwa Instagram rubyamamaza kubushake ibintu bigira ingaruka ku bana batobarimo n'abakobwa be North na Chicago.

'Urubuga rwa Instagram rwamamaza filime z'urukozasoni kandi sinakwemera uyu muco abakobwa banjye bawandura'

Mu butumwa Kanye yashyize hanze agahita abusiba hari ubuvuga ko atemeranya na Kim Kardashian ku ishuri abana bigaho ndetse ko  nyina wa Kim Kardashian ariwe ubashora mu kwigurisha.

Kanye West na Kim Kardashian bashyingiranywe mu 2014 batandukana mu 2021 babyaranye abana bane North, Saint , Chicago na Psalm.

Kanye West yabaswe na filime z'urukozasoni.[Net-photo]