Kanye West yatumiye Drake mu gitaramo nyuma y'igihe kinini bashyamirana

Date: Nov 9, 2021 - 09:38   || Updated: Nov 9, 2021 - 09:48

Ye yemeye guca bugufi atumira Drake mu gitaramo kugira ngo barangize ikibazo cyabo kimaze iminsi

Kanye West (Ye) nyuma y'iminsi avuze ko  atahangana na  Drake kuko yamurusha , yamutumiye mu gitaramo kugira ngo barangize ikibazo cyabo kimaze iminsi.

Mu mashusho J Prince uhagarariye inzu ifasha abahanzi cyane cyane abaraperi yitwa Rap A Lot yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram Kanye West (Ye) yumvikanye asaba Drake ko bashyira hasi amakimbirane bafitanye bagahurira mu gitaramo giteganyijwe tariki 07 ukuboza 2021.

Ati" Uyu ni Ye na J Prince , mfashe ano mashusho ngira ngo mvuge kubimaze iminsi bijya mbere hagati yanjye na Drake. Jye nawe twese twabwiranye nabi nicyo gihe ngo tubihagarike , ndi gusaba Drake azanyiyungeho tariki 07 ukuboza nk'umushyitsi w'imena ubundi tukaririmba alubumu ebyiri zacu z'umwaka , kizabera mu mujyi wa Los Angeles ku ntego yo gusaba ko Larry hoover arekurwa. Ndizera ko iki gitaramo kitazatuma intego yacu imenyekana gusa ahubwo kizanereka abantu aho bari hose ko twagera kuri byinshi mu gihe twashyira ikuzo ku ruhande tukishyira hamwe "

View this post on Instagram

A post shared by J Prince (@jprincerespect)

J Prince washyize ano mashusho kuri Instagram yavuze ko yahuye na Kanye West (Ye) mu rusengero rwo mu mujyi wa Houston akamugezaho ubutumwa bwa Larry Hooves buvuga  ko yifuza kuzabona aba baraperi bombi Kanye West na Drake babanye mu mahoro.

Nubwo Kanye West atigeze avuga amakuru arambuye arebana n'iki gitaramo gusa amakuru azwi nuko ari igitaramo kigamije gukangurira abantu gusaba Leta gufungura Larry Hooves wakatiwe igifungo cya burundu 

Ye yavuze ibi   mu gihe mu cyumweru gishize yatunguranye avuga ko yatsinda Drake baramutse bahanganye ku rubyiniro mu kiganiro  Drink Champs.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!