Kanye West arimo gukosora ibyo yangije

Kanye West arimo gukosora ibyo yangije

 Sep 22, 2022 - 17:59

Umuraperi Kanye West, nyuma y'iminsi yibasira uwahoze ari umugore we, yongeye kugira icyo amubwira, ariko gitandukanye.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri mu batsindiye igihembo cya Grammy inshuro nyishi, Kanye West, ubusanzwe  afitanye abana n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian,  North West  w’imyaka 9, Saint West w’imyaka 6, Chicago West w’imyaka 4, na Psalm West w’imyaka 3, yasabye imbabazi uwahoze ari umugore we ku mihangayiko iyo ari yo yose yaba yaramuteye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuraperi Kanye West yibasiye uwahoze ari umugore we Kim Kardashian amushinja kutita ku bana babo nk’uko bikwiye. West kandi yagiye yibasira Pete Davidson wahise ukundana na Kim Kardashian nyuma y’uko batandukanye.

Ku ya 22 Nzeri, ni ukuvuga ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, Kanye West usa n’uwaheze mu gihirahiro nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, yagize ati: “Uyu ni nyina w’abana banjye kandi ndasaba imbabazi ku mihangayiko yose nateje, kuko Imana na yo insaba kugira umutima ukomeye. Ariko na none, nta wundi muntu n’umwe nshaka gutuma ahangayika. Nkeneye ko uyu muntu(Kim) aguma atuje cyane kandi agacana ku maso bishoboka kugira ngo abashe kurera abo bana.”

Kim Kardashian na Kanye West nyuma yo gutandukana, bagiye barangwa no gutera amagambo[net photo]

Ku bijyanye n’uko yumva afite uruhare rungana n’urwa Kim mu kurera abana, Kanye West, yakomeje agira ati: “Mfite uruhare , ariko nagombaga kubirwanirira.”

 Avuga ku ishuri rye riherereye muri Californiya, Kanye yongeyeho ati: “Ndashaka ko abana banjye bajya mu shuri  rya Donda kandi ngomba kubirwanira kanabivuga.”

Gusaba imbabazi kwa Kanye West bibaye nyuma y’icyumweru uyu muhanzi waririmbye indirimbo nka “Touch The  Sky”  nawe yagize icyo avuga ku mirere y’abana babo. Yagize ati: “No kugeza uyu munsi, nzakomeza guha Kim inama ku bintu bishobora kumufasha, kuko ibyo bizajya bigira icyo bifasha abana bacu. Mu kiganiro Mind Full Podcast cyo ku itariki 15 z’uku kwezi, Kanye West yibasiye Kim ati:“Aracyafite igihe kinini, ni yo mpamvu yagakwiye kwicara hamwe, agafata 80% by’igihe ke, akagikoresha arera abana.”