Justin Bieber yatangiye ubucuruzi bw’urumogi

Date: Oct 5, 2021 - 10:40   || Updated: Oct 5, 2021 - 11:41

Justin Bieber yatangaje amasezerano hagati ye na sosiyete yitwa Palms ikorera mu mujyi wa California izwi mu gutotora no kuzinga urumogi (rolling) mu dupapuro twabugenewe ku buryo umuntu arinywa nk’itabi bakunda kutwita peaches.

“Njye ndi umufana wa Palms (bacuruza urumogi) kandi nkakunda nibyo bari gukora ngo urumogi (cannabis) ruboneke ahantu hose kandi rukurweho ikimwaro cyane cyane ku bw’abantu barubonamo umuti w’ibibazo byabo byo mu mutwe” ubutumwa bwa Justin Bieber bwanyujije kuri E-mail.

Ubu bufatanye hagati ya Justin Bieber n’iyi sosiyete icuruza urumogi Palms izafasha cyane cyane umuryango udaharanira inyungu witwa Veterans walk and talk uharanira ko urumogi rwemerwa mu gukoresha nk’umuti no mu buryo bwo gutekereza neza, uyu muryango kandi uharanira ko hafungurwa abafungiwe gutunga no gukoresha urumogi.

Udupaki tuza turimo udupapuro turimo urumogi turindwi duherekejwe n’ikibiliti, ni mu kirori cyo kwishimira indirimbo “peaches “ ya Justin Bieber iri guca ibintu kuva yasohoka.

Reba indirimbo yitiriwe udu dufuko tw’urumogi

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!