Juno kizigenza yamwaje Meddy amubwira ko "nta mwami uba ishyanga"-Video

Date: Jul 26, 2021 - 20:55   || Updated: Jul 27, 2021 - 06:17

Intambara hagati ya views buri munsi ikomeje gukura mu bahanzi nyarwanda arinako ikurura ihangana rikomeye ritigeze ribaho mbere y'umwaduko wo gukorerera ku gihunga cyazo. Ubu ibimaze kugera kuri Juno na Meddy.

Juno Kizigenza uri mu bahanzi bagezweho bo mu kiragano gishya yavuze kuri  Meddy ubusanzwe uba muri Amerika. 

Meddy ni umuhanzi uherutse guca agahigo ko kuzuza milliyoni imwe z'abarebye indirimbo ye ''My Vow'' mu gihe gito ibyo yakoze ni agahigo kari kamaze iminsi mike gafitwe na Juno Kizigenza na Ariel Wayz mu ndirimbo yabo''Away''.

Juno na Ariel baherutse kuzuza miliyoni y'abarebye indirimbo yabo  mu gihe gito ugereranyije n'abahanzi nyarwanda bose bari ku butaka bw'u Rwanda kuko bo babikoze mu gihe cy'ibyumweru bitatu.

Juno kizigenza yavuze ko "Nta mwami uba ishyanga ndetse ko umwami watorotse atabaho''. Aha yashakaga kuvuga ko Meddy watorotse abantu badakwiye kumwita umwami kuko we na Ariel bahari mu gihugu ku buryo aribo bakwiriye guhabwa ikamba rya muzika nyarwanda. Meddy utari mu Rwanda nta cyubahiro akwiriye kuko ibyo ari gukorera i mahanga yakabaye yaraje kubikorera iwabo.

Reba hano "Away''

Reba hano "My Vow" 

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!