Johnny Depp mu rukundo n'umunyamategeko wamuburaniye

Johnny Depp mu rukundo n'umunyamategeko wamuburaniye

 Sep 25, 2022 - 14:12

Umukinnyi wa filime, Johnny Depp, ari mu bihe byiza by’urukundo n’umunyamategeko Joelle Rich w’imyaka 37, wamwunganiye mu rubanza yatsinzwemo n’ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza.

Uyu mugore ukomoka mu Bwongereza asanzwe afite umugabo banabyaranye abana babiri, kandi ntibaratandukana nubwo bari mu nzira za gatanya.

Rich ukora mu kigo cy’abanyamategeko cya Schillings, uretse kuba yarunganiye Depp mu rubanza yaregagamo The Sun kumuharabika, yanamubaye hafi mu rubanza aheruka gutsindamo uwahoze ari umugore we Amber Heard, nubwo atari mu itsinda rimwunganira.

Byabanje kuvugwa ko Johnny Depp w’imyaka 59 arimo guteretana na Camille Vasquez wamufashije gutsinda urwo rubanza yaregwagamo guhohotera umugore we Amber Heard, rwabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika guhera muri Gicurasi 2022.

Camille Vasquez yarakajwe cyane n’ayo makuru yo gukundana n’umukiliya we, ibintu yamaganiye kure cyane.

Muri Kamena yabwiye ikinyamakuru People ati "Nita cyane ku bakiliya bajye, ku buryo twabaye abantu ba hafi. Ariko iyo mvuga ngo ’twe’, mba mvuga itsinda ryose, na Johnny arimo."

Vasquez yashimangiye ko Johnny ari inshuti ye isanzwe, kandi ko bamaranye imyaka ine n’igice.

Ntabwo bizwi igihe umubano wihariye wa Johnny Depp wamamaye muri fiilime ‘Pirates of Caribbean’ na Joelle Rich, watangiriye.

Ikizwi cyo ni uko mu rubanza ruheruka kubera muri Leta ya Georgia, Joelle Rich nubwo atari mu ikipe iburanira uyu mukinnyi wa filime, yagaragaye mu rukiko ari mu itsinda rimushyigikiye.

Rich ni umunyamategeko ukomeye mu Bwongereza, kuko ikigo Schillings abarizwamo kinunganira Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle.

Johnny Depp mu rukundo n'umunyamategeko wamuburaniye.[Net-Photo]