Jay Polly yatabarutse  album ye iri hafi gusohoka

Date: Sep 9, 2021 - 01:54   || Updated: Sep 9, 2021 - 09:40

Li John wakoreye Jay Polly indirimbo ze nyinshi zakunzwe yahishuye ko Jay Polly asize indirimbo 10 zarangiye gufatwa amajwi ziri k'umuzingo (Album) yari igiye kurangira yitwa Inkuta Enye (4).

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Li John wakoze indirimbo za Jay Polly zamenyekanye nka Inshuti Nyazo n'izindi yahishuye ko Jay Polly yiteguraga gusohora umuzingo (album) ye yise "Mu nkuta Enye". 
Li John yongeyeho ko biteguraga gushyira hanze indirimbo ya mbere ,bakabona gushyira hanze umuzingo wose..

Nyakwigendera Jay Polly na Li John bari kumwe muri Studio ( Instagram Photo)

"Muri iyi minsi bamubonaga nta ndirimbo ari gusohora ariko twari dufite intumbero yo kubanza gusohora album , kandi twari dufite gahunda yo gusohora indirimbo imwe yitwa "Menya Abawe" ubundi tugasohora umuzingo wose " amwe mu magambo yatangajwe n'uwakoreraga akanatunganya imiziki ya Jay Polly bwite.

Li john niwe watunganyije indirimbo za Jay polly  nka "Nyirizina" Bipapare" na Uramfite " arenzaho n'indirimbo nshya yahurijwemo abahanzi benshi isezera kuri Jay Polly yitwa "Bye Jay Polly "John yakomeje yongeraho ko umuzingo (album) wa Jay Polly wagombaga byibuze kuba uriho indirimbo 16 zose zagombaga kuba ari nshya.

John yongeyeho ko Iyi ndirimbo bendaga gusohora yitwa " Menya abawe" irimo ubutumwa busa n'ubusezera nubwo harimo n'inkuru y'uburyo yafungiwe mu nkuta enye za gereza ya Nyarugenge ( Mageragere) yahamije kandi ko indirimbo za Jay Polly asize zose zigomba kujya hanze kuko ibiganiro n'umuryango wa nyakwigendera bigeze kure.

Abandi batunganya imiziki barimo Element , Davydenko na First Boy byahamijwe ko nabo babitse ibihangano by'uyu muhanzi bitarajya hanze gusa bigishakirwa umuti urambye.

Reba hano Inshuti nyazo

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!