Jay Polly n'abo bareganwa bafunzwe iminsi 30 y'agateganyo

Date: Jun 11, 2021 - 17:17

Ibya Jay Polly bikomeje gusubira irudubi! Urukiko rwanzuye ko akomeza gufungwa iminsi 30

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’ubujurire bwa Jay Polly n’abo bareganwa. Hanzuwe ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa by’agateganyo kugira ngo igihe ubutabera buzajya bubashakira bujye bubabona, ariko kandi kubafunga bikaba n’uburyo bwo kubafasha kuba baretse ibiyobyabwenge no gukomeza iperereza.

Impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranywaho iki cyaha, ni uko raporo ya muganga yagaragaje ko basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso, bityo rusanga nta kimenyetso kigaragaza ko uwo munsi batari banyweye urumogi. Ikindi kandi ni uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri kandi umuntu ugikekwaho akurikiranwa afunze.

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!