bg
Jason Momoa yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka itanu bakoze ubukwe

Date: Jan 13, 2022 - 10:40   || Updated: Jan 13, 2022 - 10:56

Jason Momoa icyamamare mu gukina filimi,ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika wakunzwe muri filime nyinshi yagiye akina zirimo Game of Thrones, Conan The Barbarian, Sweet Girl, Frontier, See yatandukanye n’umugore we Lisa Bonet bari bamaranye imyaka ine bashyingiwe.

Jason Momoa wamamaye cyane muri filimi yitwa Aquaman akaza no guhabwa akabyiniriro ka Aquaman bitewe n'uburyo abantu bayikunze, yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yaho atangarije ko yatandukanye n'umugore we.

Nkuko Jason Momoa yabitangaje akoresheje Instagram ye, yavuze ko we na Lisa Bonet nawe usanzwe ari umukinnyi wa filimi akaba n'umunyamideli bafashe umwanzuro wo gutandukana.

Jason yagize ati''Twumvise tutabona impinduka mu buzima bwacu kubera ibyo twanyuzemo. Izi mpinduka zatumye twe nk'umuryango tutakomeza kubana ariyo mpamvu tubibatangarije ko twatandukanye''.

 Yakomeje agira ati''Nubwo dutandukanye gusa urukundo hagati yacu ruracyahari, ahubwo duhanye uburenganzira bwo kugira ngo umuntu ku giti cye abe uwo yifuza kuba. Inshingano zacu zo kurera abana bacu neza tuzazikomeza tunakomeze kubigisha. Tuzakomeza dusenge urukundo ruganze''.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko Jason Momoa w'imyaka 42 atandukanye na Lisa Bonet w'imyaka 54 nyuma y'imyaka 5 bakoze ubukwe, gusa bakaba barabanje gukundanaho igihe kirekire kigera ku myaka 11.

 Aba bombi kandi batandukanye babyaranye abana 2, umuhungu n'umukobwa. Iyi ikaba ibaye inshuro ya kabiri Lisa Bonet atandukanye n'umugabo dore ko yahoze ari umugore w'umuhanzi Lenny Kravitz nyuma. bagatandukana aribwo yahise akundana na Jason Momoa.

Izindi nkuru:

Kera kabaye Cristiano Ronaldo yavuze kuri Ralf Rangnick uri kugorwa na Manchester United

Dore aba Producers bihariye mu gukora indirimbo bakanaziririmbamo

ISHIMWE Deborah is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism from Institut Catholique de Kabgayi (ICK)