Israel Mbonyi agiye i Harare muri Zimbabwe

Date: Jun 18, 2022 - 08:21

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi yerekeje mu gihugu cya Zimbabwe gutaramira abakunda ubutumwa anyuza mu ndirimbo ze.

Umuririmbyi Mbonyicyambu Israel wamamaye mu muziki nka Israel Mbonyi yerekeje mu gihugu cya Zimbabwe mu mujyi wa Harare aho azataramira muri icyi cyumweru ahitwa Vision Pentecostal church.

Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yararitse abatuye Zimbabwe by’umwihariko abo mu mujyi wa Harare ko bagomba kujya gutaramana nawe aho yajyanye n’ikipe ye.

Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo muri Zimbabwe nyuma y’uko muri Mata akubutse muri Isael mu mujyi wa Telaviv kuririmbayo ndetse mu minsi ishize aherutse gutaramira abanya kigali mu gitaramo cyiswe “Kigali gospel festival”.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kugwiza ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ku buryo akenshi usanga ariwe wiganje mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

IMG_3388.jpegIsrael Mbonyi yararitse abatuye Harare kudacikwa n’igitaramo cye.

Journalist By Passion, Radio personality, Entertainer
 
Israel Mbonyi agiye i Harare muri Zimbabwe

Israel Mbonyi agiye i Harare muri Zimbabwe

 Jun 18, 2022 - 08:21