Iserukiramuco ry'abana bari mu biruhuko, Bianca Fashion Hub , dore aho wasohokera muri iyi Weekend

Kuva tariki 20 kugeza 21 Kanama 2022 mu mujyi wa Kigali hateganyijwe ibitaramo bitandukanye bizasusurutsa abanyabirori biteguye gukaraga umubyimba.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba mu Rwanda rizaberamo n’amarushanwa y’abana

Iryo serukiramuco rizaba ku tariki ya 20 na 21 Kanama 2022 muri Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, rikaba ryarateguriwe abana bari mu biruhuko.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere. Rizaba ririmo amarushanwa yo kubyina ndetse no kuririmba hamwe n’imikino igiye itandukanye inyura abana.

Umunyamakuru, umuhanga mu kuvanga imiziki, akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo azasusurutsa iri serukiramuco ry’abana,Papa Golizo na Golizo bubatse izina mu gushimisha abana ndetse na Fiston Entertainer bazaba babukereye muri iri serukiramuco rizafasha abana bari mu biruhuko kumera neza.

Alain Bertin uri mu bategura iki gikorwa yabwiye The Choice Live ko bateguye iri serukiramuco ry'abana n'abakuru kugira ngo bishimire ibiruhuko barimo ariko banasangira ubumenyi mu mikino izakorerwa muri iri serukiramuco rizabera muri Monaco Cafe muri iyi weekend.
Ati"Twateguye igitaramo cy'abana tugamije kubahuriza hamwe abana bose biga mu bigo bitandukanye kugira ngo habeho kwigira kuri buri umwe  hagati y'abo ,kwigishanya imikino cyane ndetse no kwishimana hamwe  bose"

Abategura iri serukiramuco kandi batangaza ko bizajya bitangira saa munani ku buryo abana bazisanzura bihagije mu  imikino itandukanye n’ibindi bikorwa bibafasha kwidagadura nko kwicunda.

Ku bana kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 FRW) n’ibihumbi icumi (10.000Frw) naho abantu bakuru  ni ubuntu.

Abana n’ababyeyi bazisanzura berekane ibyishimo mu miziki izaba ivangwa na Dj Sonia afatanyije na Dj Rambo.

Iserukiramuco ry'abana bari mu biruhuko.[Net-Photo]

Ku rundi ruhande muri Camp Kigali umunyamakuru Bianca ukorera ISIBO Tv yongeye gushyushya umujyi mu gitaramo cy'imideri cya Bianca Fashion Hub kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Ni igitaramo giteganyijwe tariki 20 Kanama 2022 kigahuriza hamwe ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Chriss Eazy,Bwiza ,Symphony Band n'abandi. Iki gitaramo kandi cyahuruje ibyamamare bikomeye mu myidagaduro y'akarere birimo umunyamideri Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz, Umunyamideri Abryanz , umuhanzi Eddy Kenzo n'abandi.

Bianca Baby aherutse kubwira The Choice Live ko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi ashishikariza n'abandi kudacikanwa  kuko mu myanya isanzwe ari ibihumbi 10frw, muri VIP bikaba ibihumbi 20frw n'ameza y'abantu 8 y'ibihumbi 300frw.

Bianca yateguye Bianca Fashion Hub II.

PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist

 Aug 18, 2022 - 09:08