Miss Mutesi Jolly na Nimwiza Meghan bagaragarije Meddy amarangamutima nyuma yo kuryoherwa na ''My Vow''

Date: Jul 23, 2021 - 10:09   || Updated: Jul 23, 2021 - 11:29

Umuhanzi Meddy uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo nshya yise ‘My Vow’ yifashishijemo amashusho yafatiwe mu bukwe bwe na Mimi baherutse kurushinga.

Indirimbo ''My Vow'' yiganjemo amagambo y’urukundo aho uyu muhanzi aba yizeza umukunzi we ko bazakundana ubuziraherezo.

Meddy yashyize hanze "Vow " yakoreye umugore we

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki kuko mu masaha atandatu yari yamaze kurebwa n'abarenga ibihumbi ijana ibitarakozwe n'undi muhanzi nyarwanda ku rubuga rwa YouTube. 

Uretse kuba iyi ndirimbo irimo irebwa  cyane kuri YouTube ni indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo na ba nyampinga batandukanye aho nka Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yavuze ko "Meddy niwe wenyine utuma nizera ko urukundo rubaho"

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan abona ''Meddy ariwe ufata ibidashoboka akabigira  ibishoboka'' yongeraho ko kubera indirimbo ye ubu yabaye umusizi aribyo bihe yari ategereje 

Reba hano ''My Vow''

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!