Imyambarire ya Jill Biden mu muhango wo gushyingura Elizabeth II ntabwo irimo kuvugwaho rumwe

Imyambarire ya Jill Biden mu muhango wo gushyingura Elizabeth II ntabwo irimo kuvugwaho rumwe

 Sep 20, 2022 - 12:01

Abantu hirya no hino ku isi by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo bavuze rumwe ku buryo Madamu Jill Biden yagiye gushyingura Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II yambaye.

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Jill Biden, umujinya ni wose nyuma yo kunengwa uburyo yagiye yambaye mu muhango wo gutabariza Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II, ndetse  bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bamwikoma.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntabwo bashimishijwe no kuba Jill Biden yaje yambaye udufunga misatsi aho kwambara ingofero.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere, aherekeje umugabo we Perezida Joe Biden, Madamu Jill Biden  w’imyaka  71, yageze i Westminster Abbey, London mu Bwongereza yambaye ikositimu y’umukara ya Schiaparelli bespoke na fascator (umubano w’imisatsi) w'umukara, aho kwambara ingofero nk'abandi.

320

Jill Biden yagiye gushyingura Umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth II yambaye udufunga misatsi (fascinators), aho kwambara ingofero[Pool/Getty Images]

Nk’uko byatangajwe na Fascinators Direct, iduka ryo kuri iinternet ricuruza imibano/udufata misatsi(fascinators),  Fascinators “ikunze kwambarwa n’abagore bitabira ibirori bisanzwe nk’ubukwe n’ibindi birori byo kwinezeza.”

Ubusanzwe fascinators (udufunga misatsi) twambarwa mu birori bishimishije, nk’ubukwe. Mu gihe zishobora kwambarwa no mu bihe  bitoroshye nko gushyingura, ariko mu kinyabupfura cyemewe cyane mu bihugu byinshi by’Uburayi, harimo n’Ubwongereza,  ni ukwambara ingofero nk’ikimenyetso k'icyubahiro.

 Abantu ibihumbi bateraniye mu muhango wo gushyingura umwamikazi, washyiraga akadomo ku ngoma ye y’amateka yari imaze imyaka 70. Umwamikazi yaje gushyingurwa mu irimbi  ry’umuryango, munsi ya Chapel ya St George ahashyinguye umugabo we w’imyaka 73; mushiki we, Margaret; n’ababyeyi be.

Nk’uko bigaragara ku ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’umunyamakuru wa New York Times, Zolan Kanno-Youngs, mu gitabo bandikagamo amagambo yo gusezara Elizabeth II, Madamu Biden yanditse ati: “Umwamikazi Elizabeth wa II yabayeho ubuzima bwo gukorera abantu abigiranye ubwenge n’ubumuntu.”

Amagambo ya Jill Biden mu gitabo cyo gusezera kuri Elizabeth II

Gusimbuza ingofero agafunga misatsi, bamwe babifashe nko kwishomgora nyuma y’uko hari amakuru yari amaze iminsi acaracara hanze ko Joe Bide atazagenda muri bisi kimwe n'abandi nk'uko bari babisabwe na Leta y’Ubwongereza.