Mu byishimo byinshi, uyu mukobwa wamamaye mu itangazamakuru ni amakuru yahishuye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati "Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire byimazeyo polise y'u Rwanda ndetse na RIB ku bwo kumfasha nkabona imodoka yanjye."
Mu ijoro ryo ku wa 11 Kamena 2025, nibwo iyi modoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai yibwe n'umwe mu bakozi be.
Kuri ubu iyi modoka yamaze kuboneka, aho yafatiwe mu Karere ka Kamonyi ahazwi nka Bishenyi, gusa bayibonye yangiritse kuko uwari wayibye yari yayigongesheje.
Bianca yari amaze iminsi yarabuze imodoka ye
Bianca yashimiye inzego n'umutekano zamufashije kubona imodoka ye
Imodoka ya Bianca yabonetse
