Iki gitaramo cyabaye mu mujyi wa Toronto, aho Drake yavukiye, ibintu byatumye abenshi bibaza ku mpamvu uyu munyapolitiki yahisemo kukijyamo mu gihe Drake na Kendrick Lamar bamaze igihe mu ntambara y’amagambo binyuze mu ndirimbo.
Drake amaze kubona amafoto ya Jagmeet Singh ari muri icyo gitaramo, yahise amwandikira ubutumwa burimo amagambo akakaye kuri Instagram (DM), aho yamunenze bikomeye ku cyemezo cyo kujya gushyigikira Kendrick Lamar. Singh nawe ntiyazuyaje, yashyize ubwo butumwa bwa Drake kuri InstaStory ye, anasaba imbabazi.
Yagize ati:“Nagiye mu gitaramo kubera SZA, ntabwo byari kubera Kendrick. Navukiye muri uyu mujyi wa Toronto, ndawukunda kandi ndawubaha. Ariko ndabyumva, sinari nkwiye kujyayo na gato. OVO na Drake bazamuye uyu mujyi, kandi Drake azahora ari hejuru ya Kendrick.”
Nubwo yagerageje kwisobanura no gusaba imbabazi, Drake ntabwo yigeze agaragaza ko yabyakiriye neza kuko yahise arekeraho gukurikira(unfollow) Singh ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye nyuma y’uko Kendrick Lamar akoreye ibitaramo bibiri bikomeye i Toronto ari kumwe na SZA. Mu gitaramo cyo ku wa Kane, tariki 12 Kamena 2025, Kendrick yaririmbye indirimbo ye yise "Not Like Us", indirimbo igaragaramo amagambo yibasira Drake kandi yakiriwe n’urusaku rw’abafana b’i Toronto baririmbanaga na we buri jambo.
Ibi byose birerekana ko intambara hagati ya Kendrick Lamar na Drake ikomeje gufata indi ntera, ndetse ikaba imaze kurenga urwego rw’abahanzi, ikinjira no muri politiki.
Kendrick Lamar yatumye umubano wa Drake na Jagmeet Singh wangirika
Drake yarakajwe no kuba Jagmeet Singh yabitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar
Drake yanze guha imbabazi Jagmeet Singh wagiye mu gitaramo cya Kendrick Lamar
