Ibisumizi byasinyishije Producer w’umugore

Date: Oct 27, 2021 - 14:18   || Updated: Oct 27, 2021 - 15:54

Ibisumizi Records ya Riderman yamaze gusinyisha Producer w’umugore witwa Chrisy Neat.

Nyuma yo kongera gufungura studio y’ibisumizi kuri ubu Riderman n’abo bakorana bamaze gusinyisha utunganya imiziki (producer) w’umugore witwa Chrisy Neat.

Kanoheri Christmas Ruth wafashe izina rya Chrisy Neat nawe ari mu basoje amasomo mw’ishuri ry’umuziki rya Nyundo mu gutunganya imiziki (Music Production) mu mwuga uzwimo abagabo gusa.

Inkuru dukesha IGIHE ivuga Dj Theo ushinzwe ibikorwa bya buri munsi mu Ibisumizi Records  yemeje ko uyu mugore Chrisy Neat ubu ari kubarizwa mu Ibisumizi Records nubwo amasezerano ari hagati yabo birinze kuyashyira mw’itangazamakuru.

Chrisy Neat we yongeyeho ati “Zari inzozi zanjye no kuba nakorera indirimbo Riderman, noneho ibaze ko naba ndi gukorana nawe mu nzu imwe. Ni ishimwe rikomeye kandi inzozi zanjye zikomeje kuba impamo.”

Chrisy Neat yamaze gusinyira Ibisumizi Records, (igihe photo)

Chrisy Neat uretse kuba yarasoje kwiga ibyo gutunganya imiziki mu ishuri rya Nyundo yafashe gahunda yo kubikora nk’umwuga nyuma yo kumva abakobwa benshi bahura n’ikibazo cyo gusabwa ruswa y’igitsina mu gihe bashaka gukora indirimbo.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!