Harmonize ntiyishimiwe n’umwana w’uwo aherutse kwambika impeta

Harmonize ntiyishimiwe n’umwana w’uwo aherutse kwambika impeta

Date: Jun 28, 2022 - 10:46


Umukobwa wa Kajala Masanja Frida, Paula Kajala yaciye amarenga yo kutishimira Harmonize uherutse kwambika impeta y’urudashira mama we Kajala Frida.

Ukwezi kurashize umuhanzi Harmonize asubiranye n’uwahoze ari umukunzi we Kajala Frida Masanja, kuwa gatandatu tariki 25 Kamena 2022 nibwo Harmonize yampitse impeta y’urukundo uyu mugore bari bamaze igihe basubiranye. Ni ibirori byabereye muri Selena Hotel Dar es Salaam byitabirwa n’imiryango yaba bombi ariko batarimo umukobwa w’uyu mugore, Paula Kajala kuko ari muri Jamaica muri iyi minsi.

Kuva aba bombi bakwambikana impeta, uyu mukobwa ni umwe mu batarigeze berekana ko bishimiye iyi ntambwe yatewe n’aba bombi [yararuciye ararumira].

Kuri uyu munsi Paula Kajala yongeye kuvugisha abantu no kwerekana ko atishimiye iki gikorwa ubwo yajyaga kuri Instagram maze agashyiraho ifoto irimo se Paul Matthysse wamamaye mu muziki nka P- Funk Majani, mama we Kajala Frida nawe ubwo yari akiri muto.

Mu butumwa yashyizeho yanditse ati “Umuryango wanjye”.

Uyu mukobwa yongeye kwerekana ko atigeze yishimira Harmonize ubwo yibutsaga mama we ifoto yabo na se yari yarigeze gushyira kuri Instagram. Abenshi muri Tanzania barahamya ko yibutsaga mama we ko bari bishimanye nk’umuryango Harmonize ataraza rero atari akwiriye kwambikwa impeta n’umuntu washatse kumusambanyiriza umwana.

Harmonize na Kajala batandukanye muri 2021 ubwo Harmonize yageragezaga gushuka ngo asambanye uyu mwana w’umukobwa w’uyu mugore, Paula Kajala icyo gihe wari mu munyenga w’urukundo na Rayvanny. Byararangiye Rayvanny ashyize hanze amabi ya Harmonize bituma atandukanye na Kajala Frida mama wa Paula Kajala.

Aba bombi bongeye gusubirana mu ntangiriro za Kamena 2022 ndetse baza kwambikana impeta kuwa 25 Kamena 2022.