Haratutumba umwuka mubi hagati ya Amerika, Ubwongereza ,Australia n'Ubufaransa

Date: Sep 18, 2021 - 01:09   || Updated: Sep 18, 2021 - 08:10

Mu butumwa ambasaderi w’ubufaransa anyujije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko asabwe gusubira mu Bufaransa igitaraganya kugira ngo aganire na perezida Macron ku mubano wajemo agatotsi. Naho ambasade y’ubufaransa muri America yo yatangaje ko ba amabasaderi bombi bahamagajwe ngo higwe ku myitwarire idahwitse y’ibi bihugu by’inshuti z’ubufaransa.

Ni mu ijambo ryavuzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa Bwana Jean Yves le Drian mu Budage aho yavuze ko ku itariki 17 z’uku kwezi abahagarariye ubufaransa mu bihugu bya America na Australia bagomba gusubira mu bufaransa kuganira na bwana Emmanuel Macron.

Ubufaransa, America na Australia Ni iki bari gupfa ?

Ku wa gatatu ushize nibwo igihugu cya Australia cyafashe  umwanzuro wo guhombya ubufaransa miliyari 40 z’amadolari muri gahunda yo kubaka Amato agendera mu nsi y’amazi (conventional Submarines) zisanzwe bahitamo kuzakorana n’Abanyamerika bakabubakira Amato agendera munsi y’amazi. Aya yo afite ibisasu bya kirimbuzi bakoresheje tekinologi (technology) y’abongereza (Nuclear Powered Submarines).

Aya masezerano niyo yarakaje ubufaransa bituma bwemeza ku mugaragaro ko bugiye kuvana ba ambasaderi babwo muri ibyo bihugu usibye ubwongereza, aya  masezerano kandi niyo yatumye havuka irindi tsinda rihuje ibi bihugu uko ari bitatu ryitwa AUKUS (Australia United Kingdom na United States ).

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!