Guverineri w’intara ya Colorado w’umutinganyi yashyingiranywe n’umusore w’imyaka 18

Date: Sep 17, 2021 - 23:51   || Updated: Sep 18, 2021 - 10:36

Guverineri w’intara ya Colorado muri Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Jared Polis usanzwe ari umutinganyi yashyingiwe ku mugaragaro n’umusore bahuje igitsina w’imyaka 18 witwa Marlon Reis.

Ni  mu muhango wabereye iwabo ku ivuko rya guverineri mu mujyi wa Boulder uherereye mu ntara ya Colorado uyu mugabo abereye Guverineri. Jared Polis niwe ubaye guverineri wa mbere ukiri ku ntebe ukoze ubukwe n’uwo bahuje igitsina.

Bombi bashyingiwe kuwa gatatu . (CNN)

Guverineri yashakanye n'uwo bahuje igitsina

Ku wa Kane ushize nibwo Guverineri Jared Polis yavuze ko ubukwe bwabo bwitabiriwe n’umuryango hamwe n’inshuti nkeya, yongeraho ati:“Twembi twishimiye uru rugendo dutangiye kandi imitima yacu yuzuye imigisha y’ubuzima , urukundo n’umuryango.”

Guverineri Jared Polis we n’umukunzi we bamaze igihe bakundana cyane ko yamwambitse impeta mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize kandi aba bombi bafite abana babiri.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!