Gospel: Micheline yatangiye urugendo rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana- YUMVE

Gospel: Micheline yatangiye urugendo rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana- YUMVE

 Sep 21, 2022 - 20:48

Uwiduhaye Micheline yashyize hanze indirimbo ya mbere yise 'Ngomororera' yo kuramya no guhimbaza Imana ateguza amashusho yayo.

Umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiduhaye Micheline  yashyize hanze indirimbo ye yambere yise ngo 'Ngomororera'. 

Mu kiganiro na The Choice Live  , Uwiduhaye Micheline, yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze nyuma yo kumva ko hari abantu batajya banezezwa no gufasha abandi bakumva ko bakwigwiza ho ubutunzi kandi hari abantu babayeho nabi.
Buri wese akwiriye kubaho afasha mugenzi we bityo bakaba babafasha mu buryo bashoboye.Nasabye Imana kumpa umugisha kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho".

Ngomororera niyo ndirimbo yambere yo kuramya no guhimbaza Imana  Uwiduhaye Micheline, ashyize hanze  gusa ngo uko Imana izamushoboza azakomeza komora imitima. Uwiduhaye Micheline, ni umwe mubahanzi bazi kuririmba banicurangira.

Micheline yashyize hanze indirimbo ya mbere.[Personal-Photo].