Gahunda y'ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa

Date: Jun 11, 2021 - 12:41

Abanyeshuri bari bamaze ibyumweru bibiri mu biruhuko bizasozwa ku ya 15 Mata 2021.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2021, abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo batangira kujya ku mashuri gukomeza amasomo yabo, basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ku wa Kane abanyeshuri bazerekeza ku bigo bacumbikirwa ni abari mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse na Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira; Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero, Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo; Gicumbi, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi, Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma, Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki 17 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri bo muri Muhanga, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mineduc yasabye ababyeyi kohereza abana babo ku ishuri hakiri kare kugira ngo bahagere bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iyi Minisitiri kandi ivuga ko mu gihe cyo gusubira ku ishuri, abanyeshuri bagomba kuba bambaye umwambaro w’ishuri.

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!