Ese The Ben yaba agiye kugerera Made Beat mu kebo nkako yagereyemo Nel Ngabo?

Date: Jan 16, 2022 - 10:25   || Updated: Jan 16, 2022 - 11:11

Ese The Ben yaba azivana mu mishinga yari afitanye na Made Beat nk’ibyabaye kuri Nel Ngabo nyuma yuko bivuzwe ko yamugambaniye akamutesha akayabo k’amafaranga akaza gufatwa na Bruce Melodie?.

Mu minsi ishize nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko mu itunganwa n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo "Why" ya The Ben na Diamond Platnumz, haba harabaye akagambane hagati ya Bruce Melodie na Made Beat bagakorera The Ben.

Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko Gael uzwi nka "Coach Gael" yari inshuti y’akadasohoka ya The Ben, yari n'umwe mu bari ku ruhembe mu ikorwa ry’indirimbo Why ya The Ben na Diamond Platnumz, ni umwe mu bayobozi ba Sosiyete 1:55 Am ltd byaba byaratumye atera umugongo akifatira Bruce Melodie kuko ariwe wabacaga amafaranga make ugereranyije na The Ben.

The Ben ashobora kugera mu kebo Made Beat nkako yagereyemo Nel Ngabo

Producer Made Beat asanzwe afite Album yenda gusora yitwa Made in Kigali

Kuri iyo Album ya Made in Kigali ya Made Beat bamwe mu bahanzi bari bategerejwe harimo The Ben bijyane no kuba aba bombi basanzwe bakorana bya hafi ndetse bakaba inshuti magara rero mu majwi menshi yagaragara kuri Album ya Made Beat hari hitezwemo irya The Ben gusa bishobora gukomwa mu nkokora no kuba Made Beat bivugwa ko yagambaniye The Ben bityo na The Ben ashobora kumwishyurira mu kwikura kuri Album ye igihe yaba yari asanzwe ayiriho.

Mu mwaka ushize The Ben yavuye kuri Album ya Nel Ngabo mu ndirimbo yitwa “Takalamo” yari ahuriyemo na Nel Ngabo na Platin ku mpamvu zitazwi. Bivugwa ko ngo The Ben hari ibyo atumvikanye na Kina music birimo urwego rw’amashusho yashakaga ko afatwa ariko Kina Music ngo ikavuga ko harimo kunanizanya bigatuma The Ben avanamo igitero cye.

Kuri ubu umubano wa Made Beat na The Ben utameze neza bishobora gutuma imwe mu mishinga bari bafitanye ihagarara doreko aba bombi bakoranye ku ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Thank you” ya The Ben na Tom Close, Why ya The Ben na Diamond Platnumz n’izindi nyinshi.

Made Beat niwe Producer wakoze indirimbo Why ya The Ben na Diamond Platnumz ariko ntiyayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu gihe ku munsi w’ejo yasangije abamukurikira indirimbo nshya ya Bruce Melodie yitwa “Izina” kandi ntanicyo yayikozeho kuko ni indirimbo yakozwe na Element irangizwa na Bob pro bityo cyari ikimenyetso cyuko afitanye ikibazo na The Ben.

Kuko mu kiganiro yahaye The Choice Live yavuze ko impamvu atasangije indirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz ari uko yari ahuze ahugiye mu bintu byinshi birimo Album ye “Made in Kigali” , abantu bakaba barimo kwibaza icyabaye kugirango ashyigikire Bruce Melodie mu ndirimbo “Izina” itakizeho mu gihe Why yakozeho yanze kuyishyigikira.

Umubano wa The Ben na Coach Gael uhagaze ute wo?

Kugeza ubu Coach Gael ntaragira icyo avuga kuri Ibi byose byavuzwe ngo yemezeko ibyavuzwe aribyo kuko bivugwa ko iyo Sosiyete ya 1:55 Am ltd ari mu bayobozi bayo gusa igitangaje nuko atarasangiza abamukurikira indirimbo nshya ya Bruce Melodie kandi yaratewe inkunga na 1:55 Am.

Ikindi kiri hagati ya The Ben na Coach Gael nuko aba basanzwe ari inshuti magara ndetse ngo nta kibazo bafitanye kuko ubuzima bw’akazi ntibabuhuza n’ubuzima busanzwe bwabo kuko ngo niba The Ben yari arimo guhenda Sosiyete Gael akoramo ntibyari kubuza Gael gushaka ubahendukiye kandi ngo ntibigire icyo bitwara bityo ngo Coach Gael yari mu kazi ke na The Ben ari muke rero ngo ntaho bihuriye no gushanwa kwabo.

Umubano wa The Ben na Gael aho utandukaniye n’uwa The Ben na Made Beat ngo nuko bo bahuzwa n’akazi cyane bigatuma baba inshuti nyuma y’akazi naho abandi basanzwe ari inshuti na mbere y’akazi.

Ibi byose bishobora gutuma The Ben afata umwanzuro wo kureka ibikorwa yari afitanye na Made Beat cyane ko kuri Album ya The Ben n’iya Made Beat aba bombi biteganyijwe ko bazihuriyeho.

Aba bombi kandi bahoze bashyigikirana kuva bakigera muri Tanzania kugeza igihe hajemo ikibazo cya 1:55 Am na Bruce Melodie.

Tuzakomeza kubanenyesha uko uyu mubano uhagaze.

Journalist By Passion, Radio personality, Entertainer