Dj Phil Peter nyuma yo kuzuza miliyoni, yasezeranyije abakunzi be indirimbo nshya

Date: Dec 3, 2021 - 07:36   || Updated: Dec 3, 2021 - 11:00

Dj Phil Peter yatangaje ko ku isabukuru y’amavuko ye yizihiza tariki 12 Ukuboza buri mwaka yitegura gusohora indirimbo nshya.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko indirimbo aheruka gusohora yitwa “Bimpame” afatanyije n’umuhanzikazi Marina yujuje miliyoni y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu mezi abiri gusa.

Ati”Twujuje indi miliyoni ,ndashimira producer Element wakoze ino ndirimbo , ndashimira director Oskar Oskados wakoze amashusho na ekipe yanjye nini yose. Ndasohora indi ndirimbo ku munsi w’amavuko wanjye tariki 12 Ukuboza “

Dj Phil Peter mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram .

Indirimbo “Bimpame “ Dj Phil Peter afatanyije na Marina yujuje miliyoni ije ikurikiye iyitwa “Amata” ya Dj Phil Peter afatanyije na Social Mula ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni n’ibihumbi 500 ku rubuga rwa YouTube.

Dj Phil Peter ni umwe mu banyamuziki bahiriwe nawo cyane ko mu ndirimbo ebyiri zose amaze gusohora zombi zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube ibintu bitamenyerewe mu muziki nyarwanda.

“Bimpame” Dj Phil Peter afatanyije na Marina.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!