Director Julien Bmjizzo yasabye ubwato The Ben arabumwemerera

Date: Nov 22, 2021 - 03:43   || Updated: Nov 22, 2021 - 06:21

Director Julien Bmjizzo uri kumwe na The Ben muri Tanzania yasabye uyu muhanzi ubwato maze The Ben nawe arabumwemerera.

Director Julien BmJizzo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story yasabye umuhanzi The Ben ubwato bwo gukoresha mu mashusho maze The Ben arabumwemerera.

Ati” ndashaka ubu bwato bunini (Yacht) mu mashusho ndibukurikizeho. The Ben watuma biba , ndagusabye muvandimwe “ Director Julien BmJizzo atakambira The Ben

Julien BmJizzo ubu butumwa yabunyujije kuri Instagram story ye,(Instagram Story Snapshot).

The Ben nawe ntiyatinze kumusibizako abyemeye abinyujije nawe ku rukuta rwe rwa Instagram Story , maze Julien BmJizzo nawe mu byishimo byinshi ati “The ben Yabyemeye “

Julien BmJizzo yishimira ko The Ben yemeye icyifuzo cye,(Instagram Story Snapshot)

Director Julien BmJizzo wavuye mu Rwanda asize indirimbo iri kubica bigacika yise “Kamwe “ yahurijemo abahanzi 11 yagiye asanze The Ben na Producer Made Beats muri Tanzania aho bari gufatanya kurangiza alubumu nshya ya The Ben.

Amakuru dufite ni uko zimwe mu ndirimbo za mbere ziri kuri iyi alubumu , Director Julien BmJizzo afatanyije n’ikipe ngari bari kumwe baba barasoje kuzifatira amashusho.

Ongera urebe indirimbo “Kamwe “ Director Julien BmJizzo yahurijemo abahanzi 11 bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!